Print

Umugore kubera gushaka guca agahigo ko kuba ariwe waba ufite amataye manini ku isi byamuviriyemo ko ashobora kuba yabura ubuzima bwe(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 4 July 2017 Yasuwe: 5367

Bobbi-Jo Westleym, Umugore w’imyaka 43 wifuza kuba uwa mbere ku isi ufite amataye manini kurusha abandi aratangaza ko byamugizeho ingaruka zikomeye ngo harimo nuko ashobora kuba yabura ubuzima igihe icyo aricyo cyose.

Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko nngo nubwo ibyo akora ari nko kwizirikaho igisasu, Bobbi umunyamerikakazi utuye muri leta ya Pensylvania muri Amerika ngo arashaka guca agahigo agasimbura uwari usanzwe afite umwanya wa mbere ku isi mu bafite amataye manini.

Mu magambo ye yagize ati,"Ndabizi neza ko ndimo gushyira ubuzima bwanjye mu kaga ariko ndashaka icyo abantu bazanyibukiraho".Mikel Ruffinelli umunyamerikakazi niwe waciye agahigo ko kuba umugore wa mbere ku isi ufite amataye manini .

Uyu mugore kandi ngo kuba yariyongeresheje amataye byaje no kumuviramo kuba yarwara irwara ya kanseri,ari nacyo kintu abantu bashingiraho bavuga ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kuba yabura ubuzima bwe.