Print

Tariki 5 Nyakanga: Ibihugu bitandukanye byabonye ubwigenge ibindi byinjira mu myigaragambyo n’ intambara

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 5 July 2017 Yasuwe: 554

Turi tariki ya 05 Nyakanga ni umunsi w’186 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 179 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze tariki ya 05 mu mateka.

1295: Igihugu cy’u Bufaransa na Scotland byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurwanya u Bwongereza.

1594: Ingabo za Portugal ziyobowe na Pedro Lopes de Sousa, zatangiye kwigarurira ubwami bwa Kandy mu gihe cya Campaign ya Danture muri Sri Lanka, gusa ntabwo uru urugamba rwabahiriye ngo babashe gufata ubu bwami.

1687: Isaac Newton yashyize ahagaragara inyandiko yise Philosophiæ Naturalis Principia Mathematica, yabaye ingirakamaro mu mpinduka y’ubumenyi aribwo siyansi (scientific revolution).

1770: Hatangiye Urugamba Rwa Chesma, aho ubwami bugari bw’Uburusiya (Russian Empire) bwari buhanganye n’ubwami bugari bwa Ottoman (Ottoman Empire). Ni urugamba rwabaye kuva ku itariki ya 05-07 Nyakanga 1770, mu gace kari hagati y’uburengerazuba bw’ubwami bwa Anatolia n’ikirwa cya Chios, ni rwo rugamba rwari inkundura mu zahanganishije izi mpande zombi.

1811: Venezuela yatangaje ubwigenge bwayo yibohora ubukoloni bwa Espagne.
1830: U Bufaransa bwigaruriye igihugu cya Algeria.
1884: U Budage bwafashe igihugu cya Cameroon.
1934: Habaye imyigaragambyo yiswe Bloody Thursday, muri iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abapolisi barashe rwagati mu kivunge cy’abakozi bigaragambyaga.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, igihugu cya Philippines cyatangaje ukwibohora kwacyo.

1950: Mu bihe bya Sionism ubwo abayahudi barimo bagana ku butaka bwabo bitaga ubw’isezerano. Knesset inteko ya Israel yatangaje itegeko ryiswe kugaruka the Law of Return, iri tegeko ryahaga uburenganzira abayahudi bose kwimuka bava mu bice bari barakwiyemo ku isi bagasubira mu gihugu bitaga icy’isezerano, Israel .
1962: Algeria yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukiloni bw’Abafaransa.
1975: Cape Verde yabonye ubwigenge aho yahoze ikolonezwa na Portugal.
1995: Armenia yemeje itegeko nshinga ryayo rishya, nyuma y’imyaka ine itangiye kwigenga, ubwo repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zari zimaze gusenyuka.
1996: Dolly the sheep (Intama), ikinyabuzima cya mbere cyashoboye kubaho hifashishijwe clonage (kubyaza akaremangingo ikinyabuzima).
1999: Perezida Bill Cliton yatangaje ko yanze ibihano by’ubukungu byari byafatiwe ubutegetsi bw’Abatalibani mu gihugu cya Afganistan.

2004: Bwa mbere mu gihugu cya Indoneziya, hatangiye gukorwa amatora ya Perezida wa repubulika.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 05 Nyakanga mu mateka.
1321: Joan of The Tower, umwamikazi ndetse n’umufasha w’umwami David II wa Scotland.

1913: Smiley Lewis, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’umunyamerica. Waruzi no gucuranga gitari cyane.

1921: Viktor Kulikov, Marshal mu ngabo z’Uburusiya.
1931: Ismail Mahomed, wabaye umukuru w’ubutabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo na Namibiya.

1936: Umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’America.
1968: Susan Wojcicki, umuyobozi mukuru wa YouTube
1979: Shane Filan, umuririmbyi wabaga mu itsinda rizwi cyane rya Westlife.
1989: Charlie Austin, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu bwongereza.
1992: Alberto Moreno, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 05 Nyakanga mu mateka

1945: John Curtin, Minisitiri w’Intebe wa cumi na kane wa Australia.

2004: Hugh Shearer, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Jamaica, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Jamaica.

2008: Hasan Doğan, Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Turukiya.

2015: Yoichiro Nambu, umuyapani ufite n’ubwenegihugu bw’America, wari umwalimu akaba n’umunyabugenge wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge.


Comments

Kimenyi 5 July 2017

Ariko burya koko murimo inyangarwanda.Ni gute mutashyizemo ko ariho Habyara yavanye u Rwanda murwobo ngo rwari rugiye kugwamo ra!!!! Muravuga ibyahandi kuki mwirengagije ibyiwanyu? Ubwo ni ubuswa bukabije