Print

U Burusiya n’ u Bushinwa barasaba ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyaca mu mahoro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 July 2017 Yasuwe: 1555

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Burusiya Sergei Lavrov, yavuze ko Uburusiya n’Ubushinwa badashigikiye ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyakemurwa biciye mu ngufu za gisirikare.

Minisitiri Lavrov yabwiye abanyamakuru ko ibyo bihugu yombi Bushinwa n’ u Burusiya bidashyikigiye ko igihugu cya Koreya ya Ruguru gifatirwa ibihano by’ ubukungu.

Ibi bitangajwe nyuma y’ amasaha make Koreya ya Ruguru igeregeje messile ifite ubushobozi bwo kwambukiranya imipaka. Iyi misile Koreya ya Ruguru ivuga ko izayirasa kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Trump avuga ko Ubushinwa budakora ibikwiye mu guturisha Pyongyang.

Mu butumwa bwa Twitter yavuze ko bigaragara ko ubucuruzi hagati y’ Ubushinwa na Korea ya Ruguru bwiyongeye ku kigero cya 40% mu mezi ane ya mbere y’uno mwaka.

Ubushinwa n’Uburusiya busaba impande zombi guhagarika kwerekana ingufu za gisirikare bafite, kandi ko badashigikiye ihinduka ry’ubutegetsi muri Korea ya Ruguru.