Print

Isoko y’ uruzi runini muri Afurika yavumbuwe tariki 6 Nyakanga, reba ibindi byaranze iyi tariki mu mateka y’ Isi

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 6 July 2017 Yasuwe: 1905

Turi tariki ya 06 Nyakanga ni umunsi w’ 187 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 178 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo inkomarume Diogo Cão yavumbuye isoko y’ uruzi rwa Kongo ari narwo runini ku mugabane w’ Afurika. Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 06 mu mateka.

371 Mbere y’ivuka rya Yezu: Habayeho urugamba rwa Leuctra, aho umwami Epaminondas wari umwami w’Ubugereki bwa kera, yatsinze Cleombrotus I.
1483: Igikomangoma Richard III cyambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bw’Ubwongereza.

1484: Diogo Cão yavumbuye isoko y’uruzi rwa Kongo. Uru ruzi nirwo rufite amazi menshi kurusha izindi zo muri Afurika. Uruzi rwa Kongo remena metero kube 41 800 z’ amazi mu nyanja ya Atlantique mu ku isagonda rimwe(48 000 m3/s ). Nile ifite isoko mu Rwanda nirwo ruzi rurere cyane muri Afurika.

1535: Sir Thomas More yaciwe umutwe nyuma yo guhamwa n’ubugambanyi bwari bugamije kwicisha umwami w’ubwongereza Henry VIII.

1885: Umuhanga Louis Pasteur yageze ku rukingo rukingira ubumara bw’inyamaswa ishobora kubutera mu muntu, yarugeragereje kuri Joseph Meister, umwana w’umuhungu wari warumwe n’imbwa.

1917: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, Ingabo za Arabia Saoudite ziyobowe na T. E. Lawrence hamwe na Auda ibu Tayi bafashe Aqaba, bayambuye ubwami bwa Ottoman Ottoman Empire hari mu gihe cy’imyigaragambyo y’abarabu.

1939: Holocaust, genocide abanazi b’Ubudage bakoreraga Abayahudi, inganda za nyuma z’abayahudi zari zisigaye mu Budage zarafunzwe.

1964: Malawi yatangaje ubwigenge bwayo yibohoye ubwami bw’abongereza, mu 1966 iki gihugu cya Malawi cyahindutse Repubulika, maze Hastings Banda aba perezida wa mbere.

1967: Mu ntambara ya Gisivile muri Nigeria, Ingabo z’iki gihugu zafashe Repubulika ya Biafra, bihita bitangiza intambara hagati y’ibi bihugu, yaje kurangira repubulika ya Biafra yometswe kuri Nigeria.

1975: Ibirwa bya Comoros byatangaje ubwigenge bwabyo.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 06 Nyakanga mu mateka

1907: George Stanley, umusirikare wo muri Canada, akaba umwanditsi n’umunyamateka wanditse ibitabo bitandukanye anakora ishusho ry’ibendera rya Canada.

1921: Nancy Reagan, umukinnyi w’amafilime wo muri Leta zunze ubumwe z’america, wanabaye umugore wa president Donald Reagan.

1923: Wojciech Jaruzelski, umu general ukomoka muri Poland wanabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu.

1937: Michael Sata, wabaye Perezida wa 5 wa Zambia.
1946: George W. Bush, umunyemari wo muri Leta Zunze ubumwe z’America, wanabaye Perezida wazo wa 43.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 06 Nyakanga mu mateka

1809: Antoine Charles Louis de Lasalle, umu general mu ngabo z’ubufaransa.
1902: Maria Goretti, umutaliyane wahowe Imana akaza no gushyirwa mu batagatifu.
1962: William Faulkner, umwanditsi w’ibitabo by’inkuru ndende n’ingufi, wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo.

1991: Mudashiru Lawal, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.
Kiliziya Gatolika irazirikana mutagatifu Mariya Goretti.