Print

Pasiteri Desire wo muri ADEPR yerekanye ibimenyetso bigera kuri 7 biranga umupagani wo mu rusengero agenda anabisobanuraho

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2017 Yasuwe: 2223

Pasiteri Desire Habyarimana usengera mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda " ADEPR" yarekanye ko abapagani bataba hanze y’urusengero gusa ahubwo ko no mu rusengero imbere babamo anerekana ibimenyetso bibaranga.

Pasiteri Desire asobanura ko imvugo “abapagani bo mu rusengero” yatangiye kumvikana cyane mu minsi ishize bikomotse ku nyigisho z’ijambo ry’Imana zanyuraga kuri imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, iza kugera aho itangira gukoreshwa n’abantu mu mvugo ya buri munsi. Akenshi umupagani wo mu rusengero akunze kuba wa muntu ukora ibikorwa bigayitse bidakwiriye abakijijwe, niho bahera bavuga bati “uriya mwimutindaho, ni abapagani bo mu rusengero!”.

Ku rundi ruhande iyi mvugo ikoreshwa na Bibiliya inshuro nyinshi. Iri mu ijambo ry’Imana kuva mu Isezerano rya kera ndetse na Yesu ubwe yarivuzeho inshuro zitari nke yereka abigishwa ko bakwiriye guhinduka badakwiriye gukora ibikorwa n’abapagani.

Pasiteri Desire asanga kandi muri iki gihe bigoye kwemeza niba umuntu akijijwe cyangwa adakijijwe bitewe n’uko abakiranutsi ari itsinda ritororoka ahubwo gukiranirwa kugenda gusimbura gukiranuka nyamara Yesu yatanze igisubizo ko tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Yerekanye ibimenyetso biranga abapagani bo mu rusengero agenda anabisobanura

1. Ahantu hacuze umwijima:

Iyo tuvuze umwijima, bisobanura abantu batarakira ijambo ry’ Imana kuko ari ryo mucyo umurika, ugafasha abantu kumenya ukuri kwabakiza, bakajijuka. Kugeza uyu munsi n’ubwo u Rwanda ari igihugu kirimo abasenga batari bake ariko bakeneye umucyo w’ijambo ry’ Imana bakava mu businzi, ubusambanyi, urugomo, ibiyobyabwenge, urwango, ubwicanyi n’ ibindi (Matayo 4:15).

2. Abapagani barikunda:

Yesu yavuze ko nituramutsa bene wacu n’abapagani ni ko bagira (Matayo 5:47). Abantu ucumbikira iwawe, abana wigisha, abo ushakira akazi, ababa mu mutungo wawe si abo iwanyu gusa? Ikibabaje ni uko umuntu atangiza itorero ugasanga umwungirije, abayobora amashami y’itorero rye ari abo mu muryango we gusa ukibaza niba Imana yarahamagaye umuryango umwe ikabaha impano zose? Iyi ni imirimo y’abapagani.

3. Abapagani bahorana amaganya:

“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose (Matayo 6:32). Ukuri guhari ni uko abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza bituma bahorana amaganya y’isi.

4.Abapagani bararenganya:

Paulo yagiye anyura mu karengane gakomeye atewe n’abapagani bo mu nzu y’ Imana. Biragoye kwemera ko ibi biba mu nzu y’ Imana ariko iyo abantu babiri bagiranye ikibazo umwe akaba afite ubukire undi ari umukene urubanza rutsinda umukene kuko nta kindi bamutegerejeho (Ibyakozwe 21:11, 2 Abakorinto 11:26).

5.Abapagani ibyabo ni amategeko:

Biratangaje ko mu nzu y’ Imana usanga bubaha disipulini bashyizeho kuruta kubaha ijambo ry’ Imana. Aha uzasanga umuntu asambana kandi yambaye imyenda idini rimutegeka kwambara, akabeshyera mwene se, akaba yambaye umusaraba munini mu gituza, ugasanga arakora ibyo byose adasiba gutanga igaburo ryera! (Abaroma 2:14)

6.Abapagani ibyo bavuga n’ibyo bakora birahabanye:

Ubundi ku mukristo imvugo ikwiriye kuba ingiro. Biratangaje kubona umukristo yigisha abandi ibyo we atabasha gukora. Gukizwa ni uguhuza ijambo ry’ Imana n’ubuzuma ubaho. Iyo bitameze bityo uba uri umupagani wihishe mu itorero (Abefeso 4:17-19).

7. Abapagani buzuye ibibi mu mitima yabo:

Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya (1 Petero 4:3-4).