Print

Bugesera FC yakaniye kugura abakinnyi bakomeye mu Rwanda no mu Burundi

Yanditwe na: 6 July 2017 Yasuwe: 891

Ikipe ya Bugesera FC ikomeje inzira yo kwiyubaka aho yamaze kugura abakinnyi bakomeye barimo ni umusore wahoze akinira Rayon Sports n’Amavubi Ndatimana Robert ndetse banongerera amasezerano Y’umwaka umwe umutoza Kanyankore Gilbert bakunze kwita Yaounde.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Silas Mbonimana yagiranye na Radio 10 yayitangarije ko bamaze kugura abakinnyi batatu barimo umusore w’umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wakiniraga Pépinière FC Ndatimana Robert wakinaga muri Police FC na Mugisha Patrick wakiniraga Gicumbi FC aho bose basinye imyaka 2.

Mbonimana yavuze ko bamaze gutandukana n’umunyezamu Bikorimana Gerrard baguze avuye muri Rayon Sports aho yatangaje ko atazongererwa amasezerano wiyongera ku bandi basore barimo Nzabanita Saibath na Iradukunda Bertrand banze kongera amasezerano.

Abakinnyi bamaze kongerera ni Kwizera Janvier, Muhire Anicet, Mugabo Ismael, Rucogoza Jihad, Ntwari Jacques, Bigirimana Shaban na Mugenzi Bienvenue.

Uretse abakinnyi bo Mu Rwanda uyu munyamabanga yavuze ko umutoza Kanyankore yamaze kwerekeza mu gihugu cy’Uburundi aho agiye gushaka abakinnyi bakomeye bakina mu makipe nka Vital’o aho uri kuvugwa cyane ari umusore Gael Duhayindavyi ushakwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports.

Uretse abakinnyi bashya baguze n’abongereye amasezerano uyu munyamabanga w’ikipe ya Bugesera yatangaje ko nubwo Kwizera Olivier atari kumwe nabo kubera ko yarangije amasezerano bakivugana nawe ku buryo bishobotse yakongera Kubakinira.