Print

Rayon Sports yongeye kugura umukinnyi wo muri APR FC

Yanditwe na: 6 July 2017 Yasuwe: 2143

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gusinyisha umusore Rutanga Eric wakiniraga ikipe ya APR FC wiyongera ku bandi basore iyi kipe yaguze muri mukeba barimo Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves baguze umwaka ushize.

Mu myaka yashize ntabwo byabaga byoroshye kuri Rayon Sports gusinyisha umukinnyi imukuye mu ikipe ya APR FC gusa muri iyi myaka bimaze kuba ikintu gisanzwe kuri aya makipe yombi kuko asigaye ahana abakinnyi benshi nubwo bikurikirwa n’impaka ndende zirangira nta mpinduka ibaye.

Amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko uyu musore yamaze kumvikana n’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ndetse ko yayisinye imyaka 2.

Uretse Rutanga Eric andi makuru avugwa muri Rayon Sports ni uko iri mu biganiro ni umusore ukina hagati mu ikipe ya Mukura VS witwa Ally Niyonzima gusa birasa n’ibigoye ho gato kuko uyu musore agifitiye amasezerano y’umwaka umwe ikipe ya Mukura VS aho bisaba Rayon Sports kubanza guca ku buyobozi bwa Mukura kugira ngo ibashe kumubona.

Kuza kwa Rutanga muri Rayon Sports bije bikurikira isinya ry’umusore Nyandwi Saddam uheruka gusinya imyaka 2 muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC.


Comments

Evvv 6 July 2017

kongerera amasezerano abasanzwe bigeze he?Mango....


mundekere 6 July 2017

Nibaze mu buryohe!


mundekere 6 July 2017

Nibaze mu buryohe!


gfg 6 July 2017

APR se noneho iremera kumuha Lealise letter? Bravo kuri Gacinya wazanye impinduka muri Football nyarwanda. Nakomeze afeze amavugurura no muri Ferwafa, ijye ikurikiza amategeko, anakipe yose afatwe kimwe, ntihazagire ikipe yongera gutwara igikombe ngo Ferwafa ikiyime.