Print

Tariki 7 Nyakanga bane bacuze umugambi wo kwica Perezida w’ Amerika baranyonzwe, ibyaranze iyi tariki mu mateka

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 7 July 2017 Yasuwe: 1221

Turi tariki ya 07 Nyakanga ni umunsi 188 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 177 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki abantu bane bacuze umugambi wo kwica Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Abraham Lincolin baramanitswe . Niwe wa mbere yapfuye arashwe, magingo aya abagera kuri bane muri 44 bategetse iki gihugu cy’ igihangane ku Isi bapfuye barashwe

Uyu munsi tariki ya 07 z’ Ukwakarindwi (Nyakanga) byandikwa 7/7 "Seven-seven" karindwi-karindwi, byamamaye cyane mu bitangazamakuru byo mu bihugu by’uburayi n’ America, hari kandi n’ibinyamakuru byitwa gutya 7/7.

Ibihugu by’ Uburayi byise uyu munsi gutya bibikurije ku gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gitondo cyo ku itariki nk’iyi ya 07/07/2005, ubwo abantu berekezaga mu kazi I London mu Bwongereza kikaza kwigambwa n’abayitirira amahame ya Kisilamu.

Si ibi gusa kuko no mu Bushinwa bakoresha iyi mvugo aho babikomoye ku itariki ya 07/07/1937 nk’umunsi ugaragaza intangiriro y’intambara ya kabiri yahanganishaga Ubushinwa n’Ubuyapani Second Sino-Japanese War.

Bimwe mu bintu by’ ingenzi mu byaranze tariki ya 07 mu mateka

1543: Ingabo z’Abafaransa zigaruriye igihugu cya Luxembourg.
1485: Mu gihugu cy’u Bufaransa hashyizwe umukono ku masezerano yo kutagirira imbabazi na busa abigaragambya abo aribo bose, aya masezerano azwi nka Treaty of Nemours.
1770: Urugamba rwa Larga hagati y’ubwami bugari bw’ Uburusiya (Russian Empire), ubwa Ottoman (Ottoman Empire), rwaratangiye.

1863: Hatangiye ikorwa ry’amakarita ya gisirikare, ajyanye n’intambara, aya makarita aba agaragaza aho umwanzi aherereye, ahari ibirindiro bye bikomeye, ahadafitiwe amakuru n’ibindi bifasha abasirikare kunesha umwanzi. Ikarita ya mbere yakozwe yaguzwe amadorali Magana atatu.

1865: Abantu bane bacuranye umugambi wo kwica Abraham Lincoln Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’America baramanitswe. Abraham Lincoln, yishwe na John Wilkes Booth ku wa gatanu Mutagatifu tariki ya 14, Mata, 1865. Lincoln akaba yarabaye umuperezida wa gatatu mbere upfuye yishwe.

1892: Hashinzwe Katipunan, sosiyete y’impinduramatwara yo mu gihugu cya Philipinne, yashinzwe n’abashakaga ubwigenge bwayo mu rwego rwo kwibohora ubwami bwa Espagne.

1928: Umugati ugizwe n’uduce duce duteranyije uzwi nka Sliced bread watangiye gucuruzwa bwa mbere n’ikigo gikora imigati cyitwa Chillicothe Baking Company cya Chillicothe, i Missouri.

1953: Impirimbanyi y’impinduramatwara ku isi Yose Ernesto Che Guevara yatangiye urugendo rwe rwanyuze Bolivia, Peru, Ecuador, Panama, Costa Rica, Nicaragua, Honduras, na El Salvador.

1969: Mu gihugu cya Canada, inteko nshingamategeko yemeye ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa nk’ururimi rwemewe na Leta, rukoreshwa ku rugero rungana n’Icyongereza.

1980: Mu gihugu cya Iran hatangijwe ikurikizwa ry’itegeko rya Islamu rizwi nka Sharia.
1985: Boris Becker, yakoze amateka yo kuba ari we mwana muto washoboye kwegukana igikombe cya Tennis mu irushanwa rizwi nka Wimbledon, akaba yaragitwaye afite imyaka cumi n’irindwi. Wimbledon, izwi nka The Championships akaba ari rimwe mu marushanwa ashaje ya Tennis muri iyi si.

2002: Byafashwe nk’ibiteye isoni, ubwo umunyamakuru yavugaga ashinja, serivisi z’ubutabazi z’igihugu cy’u Bwongereza, The Secret Intelligence Service (SIS) izwi cyane mu iperereza nka MI6 kuba zakingiye ikibaba uwitwa Abu Qatada, wafatwaga nk’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda ku mugabane w’u Burayi.
2005: Urukurikirane rw’ibisasu by’abiyahuzi bigera kuri bine, byibasiye umujyi wa London, mu gihugu cy’u Bwongereza bihitana abantu mirongo itanu na batandatu(56), hakomereka Magana arindwi.

2016: Uwahoze mu ngabo za Leta zunze ubumwe z’America, Micah Xavier Johnson, yarashe abapolisi 14 mu myigaragambyo yo kwamagana abapolisi yaberaga mu mugi wa Dallas, muri Leta ya Texas, maze bane muri bo barapfa. Nyuma na we yaje kwicwa n’Irobot yari yahawe Bombe ngo iyimutereho.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 07 Nyakanga mu mateka.
1752: Joseph-Marie Jacquard, umushakashatsi w’Umufaransa
1940: Ringo Starr, umuvuzi w;ngoma n’umuririmbyi wo mu itsinda rya The Beatles.
1947: Umwami Gyanendra Shah, uwaherutse abandi mu gisekuruza cy’abami ba Nepal, mu mwaka w’2008, nyuma y’ubwicanyi bwibasiye abo mu muryango w’ibwami.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 07 Nyakanga mu mateka.
1304: Papa Benedigito XI

1965: Moshe Sharett, wavukiye mu gihugu cya Ukraine, nyuma akaza kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel.

1982: Bon Maharaja, umuhinde wari umuhanga mu bijyanye n’Iyobokamana.