Print

Umukinnyi Chelsea igiye kugura yavuze ko akunda cyane Arsenal

Yanditwe na: 8 July 2017 Yasuwe: 1837

Umusore w’umudage Antonio Rudiger ukinira AS Roma uri hafi kwerekeza mu ikipe ya Chelsea yatangarije itangazamakuru ko yakuze akunda kureba ikipe ya Arsenal cyane kandi ko imuba ku mutima cyane.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko aganira n’ikinyamakuru Metro yavuze ko yakunze kureba cyane Arsenal igikinamo abasore 2 Thierry Henry na Dennis Bergkamp ku buryo byatumye ayiyumvamo ndetse ko atunze imipira y’abakinnyi bayo barimo Alexis Sanchez.

Yagize ati “Natangiye kureba Arsenal mu minsi ya Henry na Bergkamp ku buryo byatumye nkunda Premier League.Nkunda kureba buri gihe imikino ya Arsenal kuri You Tube kandi nambara umupira wa Sanchez rimwe na rimwe.Arsenal imba ku mutima cyane.

Nyuma yo gutangaza ibi abafana ba Chelsea bo hirya no hino banditse amagambo mabi kuri uyu musore ndetse banamugaragariza ko batishimiye ibyo yatangaje cyane ko miliyoni 35 ikipe ya Chelsea yatanze kuri uyu myugariro zemewe n’ikipe ya AS Roma akinira ku buryo mu minsi iri imbere azaba yayerekejemo.