Print

Ngororero: Polisi yafashe umugabo upakiye mu modoka magendu ya Colta irenga toni imwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017 Yasuwe: 618

Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku itariki 5 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero yafashe Harerimana Sylvestre apakiye toni n’ibiro 46 by’amabuye y’agaciro ya Koluta (Coltan) ya magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite nimero ziyiranga RAB 038 E.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi iri mu karere ka Kavumu.

Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari magendu kubera ko uyu wari uyapakiye nta byangombwa yari afite birimo ikimwemerera kuyatwara hanze y’imbago yacukuwemo, icyangombwa kigaragaza ko ayo mabuye apimye, ndetse n’impapuro ziyaherekeza; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni.

Yongeyeho ko Harerimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi, iri ahari icyicaro cya Polisi muri aka karere, ndetse ko n’ayo mabuye y’agaciro ari ho abitse mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekanye, ndetse hanafatwe abafatanyije na we.

CIP Kanamugire yasobanuye uburyo yafashwe agira ati,"Ubwo Abapolisi bari ku kazi muri iryo joro bagize amakenga y’ibyo apakiye mu modoka barayisaka, ni ko gusangamo ayo mabuye y’agaciro ya magendu, bahita bamufata."

Yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi; nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere, mu ngingo yayo ya 10.

Ingingo yayo ya 15 ivuga ko Amabuye y’agaciro ya forode ari amabuye y’agaciro arebwa adaherekeje n’impapuro zabugenewe zigaragaza uko amabuye y’agaciro yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko Amabuye y’agaciro afatiwe muri forode n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) azashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda, ishami rya Jeworoji na mine (GMD) na cyo kikazita ku burinzi bw’ayo mabuye kandi gifatanyije n’ubundi buyobozi bireba kikazakora ibisabwa byose mu gukemura icyo kibazo.

Ingingo ya 16 y’ayo Mabwiriza ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagiriye inama abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukurikiza amategeko abigenga kugira ngo birinde ingaruka zirimo igihombo, igifungo no gucibwa ihazabu.

Yagarutse kandi ku ngaruka za magendu agira ati,"Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu n’abagituye. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo akekaho icyo cyaha mu rwego rwo kurengera inyungu rusange."

Kurwanya no gukumira magendu y’amabuye y’agaciro biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho bitewe n’ingaruka igira ku buzima bw’igihugu.