Print

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017 Yasuwe: 1347

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 Ukwakira, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Abashya barim; Yankurije Odette wari usanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Umukuru w’Igihugu arakira indahiro ya Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45y’amavuko wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana muri Kamena 2017.

Harakirwa kandi indahiro ya Yankurije Odette wakoraga muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe kwegereza abaturage ubutabera aho arahirira kuba Umuvunyi wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.