Print

Umuryango wa Diamond Platnumz uri mu bihe bikomeye nyuma y’aho kuri ubu mama wa Zari yongeye gusubirira mu bitaro igitaraganya

Yanditwe na: Martin Munezero 7 July 2017 Yasuwe: 2201

Umuryango wa Diamond Platnumz uri mu bihe bikomeye, nyuma y’aho kuri ubu mama wa Zari yongeye gusubira mu bitaro bitewe n’uko ubuzima bwe butifashe neza.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda, Zari ngo yatangaje ko umubyeyi we arwaye kandi bikomeye ndetse anasaba abakunzi be kumusengera.

Ibyo Zari yabivuze muri aya magambo ati”Mama wanjye ari mu bitaro kandi ararwaye bikomeye ku buryo ntabona uko mbisobanura gusa icyo mbasaba ni amasengesho yanyu mumusabira, ni ibihe bikomeye ku muryango wanjye.”

Twabibutsa mu minsi ishize nabwo uyu mubyeyi yari ari mu bitaro aho nanone ubuzima bwe bwari bwifashe nabinone nyuma y’igihe gito gusa akaba yasubijweyo.