Print

NEC yakemanze ubunyangamugayo bwa Diane Rwigara wakoresheje indangamuntu z’abantu bapfuye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017 Yasuwe: 4727

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko Diane Shimwa Rwigara atagaragaye ku rutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora u Rwanda kubera ko imikono y’abamusinyiye yagaragayemo akamaso ndetse ko harimo n’abandi yashyize ku rutonde barapfuye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda inaboraho gutangaza ibitujujwe n’abatemerewe kujya ku rutonde.

Ngo Diane Rwigara Nshimyimana yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko, ari nayo ntandaro yo kutibona ku rutonde rw’abakandida bemerewe kuzahatana muri aya matora, uretse ibi kandi, NEC yavuze ko Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.

Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC ati "Umwe mu basinyiye Rwigara Diane, Augustin Rudahara, yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza."

Iyi komisiyo kandi yanavuze ko uyu mukobwa yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa Uwingabire Joseph basinyira abantu 26.Ibintu Perezida wa NEC asobanura ko Diane atagaragaje ubunyangamugayo

Ngo Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

Gilbert Mwenedata nawe utashyizwe ku rutonde kubera ko atujuje ibisabwa ngo mu bamusinyiye harimo uwitwa Enock Nyombayire kandi yarapfuye. Barafinda Sekikubo Fred we ntiyatanze icyemezo cy’ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ntiyujuje imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye ahubwo yatanzr 362.

Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga ni bo bakandida bujuje ibisabwa.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida byakozwe kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byari byatangiye ku wa 12 Kamena 2017, birangira kuwa 23 Kamena 2017.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bemejwe na NEC bizatangira kuwa 14 Nyakanga birangire kuwa 3 Kanama 2017.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku bari imbere mu gihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda mu kiganiro n’itangazamakuru atangaza urutonde ntakuka

Comments

guma luis 9 July 2017

amahirwe masa kuzatorwa


Claude 8 July 2017

Byaba bibabaje abanya Rwanda Bose dutekereje nkamwe Diane uzaze utubwira ibyunga abanyarwanda naho kwihorera byo ntacyo byatumarira ikindi Nina koko basanze atujuje ibisabwa yitwanduriza amatora abahanganye ari babiri umwe abayigiza nkana ntawahangana na Paul kagame .....


ev 8 July 2017

ariko buriya mubona niyobajya mubakandida batorwa kweri?kuba perezida wa repeburika si amagambo ahubwo ni ibikorwa.gusa baramenyekanye twarabamenye amateka barayandikishije niyo imyaka yaba 1000 muri NEC dossiers zabo zizaba zigihari.naho ubundi abanyarwanda tuzi icyodushaka.


8 July 2017

no comennt


8 July 2017

Birababaje Aho Abantu Batekerezako Umuntu Nka Dr Koyakoreshejwe Ibyoyakoze Ubuse Niba Ara Dr Nkaba Twazaganishahe Igihugu Kuremeryuburezi Umusaza Aremeye Araseba Arengera Amacoyinda


Nkosisikelela 8 July 2017

Nyakubahwa Prof. Muyobozi wa NEC urakoze kugaragaza uwo ukorerera ariko n’ubundi nta gishya gusa umuntu nkawe wo ku rwego rwa Professor nti wakabaye esebya level yawe bigeze aho. ariko ubundi birazwi ko nta NEC nta FPR LTD kuko n’ubusanzwe ibyo mukorera mu byumba by’amatora birabigaragaza cyakora amateka nawe azabikubaze kuko nawe uri mu bagize uruhare ruziguye mu kwimika ikinyoma mu Rda.


8 July 2017

Uyumuyobozi Wa Nic Ndibaza Ubwo Abanabe Ntabahemukira Kandi Ibiyakoze Bizagarukamumateka Nanyuma Yimyaka 50 Birabe Ibyoyakoze Arukuri Naho Abaye Atarukuri Ntaba Dr Twabadufitepe?


Mahoro 8 July 2017

Uwo musaza nawe siwe.Abo bangiye kuba abakandida bihangane baracyari bato, igihe kitari iki bazabona uburenganzira bwabo.None se hari uburana n’umuhamba?


Ariane bella 8 July 2017

Ibibera muri Africa muri rusange no mu Rwanda ni agahomamunwa gusa. Tubona Koko amaherezo azaba ayahe Kuri uyu mugabane???
Jye mbona abantu nkaba ba za commission y’amatora ibintu bakora baba bakwiye kuzabibazwa vuba cg kera bakabihanirwa bikajya bibera abandi Bose amasomo kuko nibo bakurura za rwaserera mu gihugu bafatanyije nababa barabadhyizeho!! NGO no muri Uganda Museveni batangiye guhindura Constitution NGO Mandats zivemo aziyamamaze mpaka....


Martin 7 July 2017

Ntimubona ubotwita injijuke kontakigenda


Karimunda 7 July 2017

Yewe gusaza ni ugusahurwa ariko kera bavugaga ko aho kunigwa nijambo wanigwa nuwo uribwiye.Umusaza nkuyu ateye agahinda iyo Dr agomba kuyamburwa.Nizere ko atari ivura abantu cg amatungo nka yayindi ya Iyamuremye...afite ivura inyuguti cg amateka