Print

Dr Habineza ngo kuba kandidatire ye yemewe “Ni intsinzi ikomeye kuri Green Party”

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 July 2017 Yasuwe: 1102

Dr Frank Habineza, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka yavuze ko kuba kandidatire ye yemejwe ari insinzi ikomeye ku ishyaka rye kandi ko nk ‘ishyaka babyakiriye neza.

Uyu mukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ni umwe mu bakandida batatu bari ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida ya 2017.

Dr Frank Habineza yatangarije Umuryango ko kuba ari kuri uru rutonde babyakiriye neza ndetse avuga ko ari insinzi ku ishyaka ahagarariye.

Yagize ati “Twabyakiriye neza kubera ko ni insinzi ikomeye kuri Green Party nyuma y’ imyaka 8 duharanira ko ishyaka ryacu rigira mu kubaka igihugu duharanira impinduka muri demukarasi”

Uyu mukandida avuga ko mu matora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri 2010 ishyaka rye ryari ryifuje ko yarihagararira ntibikunde kuko ritari ryanditse agashimangira kuba kuri iyi nshuro bikunze ari insinzi ikomeye.

Dr Habineza avuga ko ku ruhande rw’ igihugu na byo ari intambwe ikomeye kubera ko ari ubwa mbere ishyaka ritavugarumwe rigiye guhangana mu matora y’ umukuru w’ igihugu.