Print

Reba ibintu bitangaje utaruzi Jay Polly ahuriyeho na King James

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2017 Yasuwe: 5120

Jay Polly ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda ibi kandi akaba abihuriyeho na King James nawe ufite izina ritari rito mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.

Jay Polly ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop naho King James akaririmba RNB na Pop.

Dore ibintu by’ingenzi aba bahanzi bombi bahuriyeho:

-King James yatwaye Primus Guma Guma Super Star 2 naho Jay Polly atwara Primus Guma Guma Super Star 4.

-King James na Jay Polly bose ntibazi kubyina

-King James na Jay Polly bose bari mu bahanzi nyarwanda b’ibyamamare bakurikirwa n’abantu bake cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram aho Jay Polly akurikirwa n’abantu ibihumbi 2013 naho King James agakurikirwa n’abantu 2918 gusa.

King James akurikirwa kuri Instagram n’abantu 2918 gusa


Jay Polly kuri Instagram akurikirwa n’abantu 2013 gusa.

-Jay Polly yatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kimwe na King James nawe ni umwe mu bahanzi begukanye iri rushanwa.

Ibi bikaba bitangaje cyane uburyo abahanzi nka Jay Polly na King James bafite amazina akomeye mu Rwanda bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bake kuriya mugihe Riderman umuhanzi w’umuraperi ufite izina ringana nirya Jay Polly mu Rwanda we afite abasaga ibihumbi 40 naho Knowless nawe uririmba injyana imwe niya King James kandi banafite izina risa naho ringana mu Rwanda bitewe n’ibihangano byabo uburyo bikundwa n’abanyarwanda batari bake akaba afite abantu bamukurikira kuri Instagram ibihumbi 100.

Riderman ni umwe mu baraperi Nyarwanda bafite abantu benshi babakurikira kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 40


Butera Knowless ufite izina risa nkaho ringana nirya King James mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu bahanzi ba Rnb na Pop we afite abantu bamukurikira kuri Instagram bagera mu bihumbi 100


Comments

JOJO 10 July 2017

ASE UBWO IGITANGAJE KIRIMO NI IKIHE???


1Gate 10 July 2017

Andika Igitekerezo Hano
Ntimukajye mupfunyikira abantu amazi.
Iyi ni inkuru ubu koko?
ifite akamaro kahe kuri njye nyisomye?


hhj 9 July 2017

Iyi nkuru nta sens ifite.


mucyo 9 July 2017

Ubwo se niki washakaga kwerekana gifite value? Ni ukwerekana ko badakunzwe niki kirimo aha. Feke gusa


hey 8 July 2017

babishyura angahe iyo babakurikiye???? muri abarwayi gusa


Ruboza 8 July 2017

Nowless ni umukobwa mwiza.ntibitangaje kuba afite abamukurikira benshi.