Print

Basketball : Ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 16 yatumiwe mu mikino nyafurika

Yanditwe na: 9 July 2017 Yasuwe: 170

Ikipe y’igihugu y’abagore mu batarengeje imyaka 16 yamaze guhabwa ubutumire bwo kwitabira imikino nyafurika ( FIBA Africa U-16 championship for women) izabera muri Mozambike mu kwezi gutaha.Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 5.

Ibi byatangajwe na prezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda bwana Mugwiza Desire mu kigniro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatanu.

Iyi kipe ntabwo yahise ibona itike yo kwerekeza muri iyi mikino kuko mu mikino iheruka y’akarere ka gatanu yaberaga Mombasa muri Kenya mu kwezi gushize yarangije ku mwanya wa kabiri nyuma y’ikipe ya Misiri yegukanye iri rushanwa.

Mu kiganiro ikinyamakuru The new Times dukesha iyi nkuru cyagiranye ni umujyanama mu bya tekinike muri FERWABA madamu Habimana Mugwaneza Claudette yatangaje ko iyi kipe izatangira umwiherero kuva taliki ya 14 Nyakanga ndetse ko intego yabo ari ukuzamura urwego rwabo bakava ku mwanya mubi babonye mu irushanwa riheruka ryaberaga muri Mozambike aho barangije ari aba 9.

Yagiza ati “Ikipe izatangira imyiteguro taliki ya 14 Nyakanga kandi turifuza kwitwara neza muri iri rushanwa kurusha uko twitwaye mu mwaka wa 2015.Kuri ubu turifuza kurangiza mu myanya 4 ya mbere kandi turizera ko tuzabikora kuko dufite ikipe nziza cyane.”

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aho amakipe 10 yamaze kumenyekana ko azitabira ari Algeria, Angola, Misiri, Mali, Maroc, Mozambique, Nigeria, Tunisia na Zimbabwe.

Iri rushanwa rizatangira taliki ya 4 Knama risozwe ku ya 12 Kanama uyu mwaka.