Print

Rayon Sports igiye kubona umutoza mushya

Yanditwe na: 10 July 2017 Yasuwe: 8418

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza umutoza mushya nyuma yo kugenda kwa Masudi Djuma weguye ku wa gatandatu taliki ya 08 Nyakanga nyuma yo guhabwa igikombe cya shampiyona bari bamaze igihe bategereje. Ku Isonga ry’abashobora kumusimbura haravugwa umunyarwanda Karekezi Olivier utoza mu makipe y’abana muri Suede .

Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya APR FC no mu Mavubi aravugwa cyane n’abakurikiranira hafi ibya Rayon Sports aho bavuga ko ashobora gusinyira iyi kipe mu minsi iri imbere ndetse ko ibiganiro bigeze kure.

Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports ntacyo bubitangazaho kugeza kuri ubu amakuru agera ku Umuryango ni uko ngo ku kigero cya 70 ku ijana uyu mutoza yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho muri iki cyumweru bishobora kuba byarangira atangajwe nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

Nubwo nta byinshi arageraho mu butoza Karekezi yakoze byinshi byiza mu mupira w’amaguru haba mu Rwanda no muri Suede ku buryo aramutse abikoze no mu gutoza ikipe ya Rayon Sports yaba ibonye umutoza mwiza.


Comments

rtye 13 July 2017

Aliko na jean marie ntagwabira yarayitoje kandi ayigeza kure uwo nawe araje ayigeze kure cyane, twasekaga kiyovu ya kanamugire aliko Rayon ya karekezi olivier irajya ikuzimu


Hakizimana Emmanuel 11 July 2017

Tuzishimira umutoza uzaza agatsinda agatwara ibikombe naho ibyo amatiku byo tubireke.


Twambazimana emile 11 July 2017

Masudi yarakoze ni uwo gushimirwa,mu gushaka undi mutoza babanze bashishoze.
Rayon izabikora kabisa umwaka utaha!


j m v 11 July 2017

Icyibazo cyawe ntago ijya Ukabya inzozi mbegawowe


Umurayon wabuvukanye 10 July 2017

Rayon ni ikipe nziza ntizabura umutoza ishaka ! Karekezi jye ndamwemera


Côme Ndayizeye 10 July 2017

Rayon ikwiye gutozwa na Gilbert Kanyenkore batazira "yaoundé" Ahandi ho irasubira mu ca 2


j m v 10 July 2017

Karekezi yabikora ariko
simpamyako abarayon
bamwishimira yajtabura
rezarita bakamumerera nabi


kaduna 10 July 2017

Ariko se wareka Massoud akagenda ngo urashaka K. Olivivier. Iryo ni ibara.


Bingwa 10 July 2017

Icecekere , reaka RSports izongere isikoze amakipe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


Bingwa 10 July 2017

Icecekere , reaka RSports izongere isikoze amakipe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


Dusabe yves 10 July 2017

ahhhh Rayon ijyamucyirocya2!nikiyovuse?ntuzikipe ukinisha yitwa mpatsamakipe


deco 10 July 2017

uwamake se ninde wakubwiye ko Olivier yakwemera umushahara uri munsi yuwa mulisa
kuko na mbere rayon yaramushakaga
bananiranywa ku mafaranga


Philemon Ruganzu 10 July 2017

Byabaribyiza karekezi ajegutoza rayon sport kuko twareb’abatoza bakinanye umuhang’urutundi ndavuga jimy mulisa and karekezi gusa rayon sport yaraducitse uyumwak’izatubona nk’ibikona tuzayicaho tuguruka


mahirwe 10 July 2017

Jye ndumva baba bihuse, nta gitutu gihari, abatoza barahari kereka niba bashaka uwa macye, nta kuntu umuntu yaba ataragaragaza ubushobozi agahita atoza ikipe ya mbere mu gihugu, byaba ari ukwihemukira, cyakora aje kungiriza akabanza akamenyana n’abakinnyi byaba byo. Ubu se yatubwira ko azi izihe talents muri Rayon Sports cyangwa mu gihugu?


mahirwe 10 July 2017

Jye ndumva baba bihuse, nta gitutu gihari, abatoza barahari kereka niba bashaka uwa macye, nta kuntu umuntu yaba ataragaragaza ubushobozi agahita atoza ikipe ya mbere mu gihugu, byaba ari ukwihemukira, cyakora aje kungiriza akabanza akamenyana n’abakinnyi byaba byo. Ubu se yatubwira ko azi izihe talents muri Rayon Sports cyangwa mu gihugu?


Eric Nyabenda 10 July 2017

Yewe Imana Iyaba Yarifashije Rayon Ikajya Mukiciro Cyakabiri Ikumva Uko Bimeze Amen.