Print

Reba ibyo P Fla uri muri gereza yatangaje ku bivugwa ko nafungurwa azahita asubizwa muri Tuff Gang ndetse n’abahanzi yihanije

Yanditwe na: Martin Munezero 10 July 2017 Yasuwe: 7972

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uri muri Gereza ya Mageragere, aratangaza ko adashaka kunjya mu Itsinda iryo ariryo ryose yewe ahakana n’amakuru avugwa ko yaba agiye gusubizwa muri Tuff Gang yaba Green P,Fireman na Bull Dogg ndetse yihaniza n’abahanzi bose bagenda bakora ibiganiro bavuga kuri P Fla kandi nta numwe kugeza ubu uramusura muri Gereza uretse Pacson wenyine.

Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo umuraperi uzwi ku izina rya P Fla yatawe muri yombi,afatwa anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, maze tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha maze urukiko rumukatira gufungwa muri Gereza umwaka umwe nyuma yo kuburana agatsindwa.


Ubungubu amezi abaye atandatu P Fla afungiye i Mageragere muri gereza ya 1930, gereza yahoze mu mujyi nyuma abayifungiyemo bakimurirwa muri Gereza nshya i Mageragere.

Amakuru ikinyamakuru umuryango.rw gikesha umwe mu Baraperi ba hano mu Rwanda w’inshuti magara na P Fla uzwi ku izina rya Pacson uheruka kumusura kuri uyu wa gatanu washize,yavuze ko yaganiriye na P Fla ndetse akanamubwira byinshi bitandukanye harimo no kubigenda bivugwa ko yaba agiye gusubizwa muri Tuff Gang hanyuma P Fla akamubwira ko uretse no kuba bivugwa we nyirubwite nta n’amakuru abifiteho.

Umuraperi akaba n’umunyamakuru Pacson

Aha kandi P Fla akaba yahise aboneraho n’umwanya wo gutuma Pacson ukora n’umwuga w’itangazamakuru ku bantu ngo yihaniza bagenda ku maradiyo gukora za Interview bitwaje P Fla bo binjiza kandi we aho ari nta na kimwe abyugukiramo kubihagarika ahubwo bakagenda bakaririmba ubundi bakabona ibyo bagenda bavuga ariko batitwaje P Fla.

P Fla nanone yihanije Abaraperi nka Bull Dogg,Green P na Fireman ngo bagenda bavuga ko nafungurwa bazamushyira muri Group,maze abaza uburyo umuntu waba utaramusuye muri Gereza hanyuma yafungurwa ngo aranjya muri Group yawe,aha akaba yavuganga ko haba Green P,Fireman na Bull Dogg bavuga ko nafungurwa bazamushyira muri Tuff Gang ,nta numwe uramugeraho muri aba bose aho afungiye i Mageragere.

Umuraperi P Fla akaba yahise anakurira inzira ku murima n’abantu bose bumva ko P Fla yazasubira muri Tuff Gang aho yavuze ko we nava muri Gereza nta Tsinda na rimwe azashyirwamo ngo abyemere.


Comments

20 January 2018

Umwanzuro pfra yafasheniwo iyo umuntu atagusuyentabagukunze


mutabazi gahang 6 August 2017

p-fla numusaza ndamwemer nkawe iyo umuvugabi ntason kwer vuganbi p ubund bamujayidi utubone ntahotwagiye turahar wend ubaze wamamay ufite icyibazo pauw


shimwemmanuel 12 July 2017

p nanjye ndamwera bikaze


seleman 11 July 2017

p fra. pole grand nange ndakwemera nuko bidakunda nagusura


john 11 July 2017

Ariko uwo muhungu yumva guhora mu bibazo aribyo bimuhesha agaciro.Njye mbona atagira nishuti. Wamyweye amazi ukiyubaka. Syo ko atakuburira nigishoro.