Print

Burundi: Abantu umunani bahitanywe n’igitero cya gerenade

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 July 2017 Yasuwe: 870

Abantu umunani bapfuye abandi 50 barakomereka mu gitero cya gerenade cyagabwe ahitwa Shinya muri komine Gatara mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’ u Burundi.

Icyo gitero cyabaye saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017.

Abantu bane bahise bapfa abandi bane bapfa bageze kwa muganga.

Abantu 50 bakomerekeye muri icyo gitero barimo gukurikiranwa n’ abaganga.
Abari inyuma y’ iki gitero ntabwo baramenyekana.

Umuvugizi w’igipolisi cy’ u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ iki gitero.


Comments

10 July 2017

Andika Igitekerezo Hano ndakeka imbonerakure