Print

Ubuhamya bw’umugore uvuga ko abadayimoni bamukururiraga abagabo batagira ingano maze bagasambana(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2017 Yasuwe: 4925

Mu rusengero imbere y’imbaga y’abantu, umugore witwa Vivian Iwuchukwu wo muri Nigeria yatangaje ko aho yajyaga hose abagabo bamukurikiraga nk’imibu ikurikira ahantu hari ubuki,haba muri Restaurant, agenda mu muhanda ari mu bitaramo cyangwa birori runaka n’ahandi. Yakomeje avuga ko atazi n’umubare w’abantu basambanye ngo kuko ari benshi cyane.

Uyu mugore yavuze ko yasambanaga n’abasore, abagabo ndetse n’abasaza baba abirabura ndetse n’abazungu ,akaba yavuze kandi ko iyo yabonaga akazi umwuka w’ikuzimu wamuteraga akakavaho mu buryo nawe atazi maze akiberaho mu buzima bw’uburaya.

Amafaranga yabonaga mu busambanyi ni nako yagendaga ntamenye uburyo amushizeho. Abonye bimeze gutyo yigiriye inama yo kujya mu bapfumu kugirango bamufashe azajye abona amafaranga ntamushireho mu buryo bw’amayobera, bamugira inama yo kujya kwivuruguta mu ruzi arabikora ariko biba ibyubusa .

Vivian nyuma yo kubura mahoro igihe kirekire yarebye Emmanuel TV ya Prophet T.B. Joshua afata umwanzuro wo kujya kumureba ngo amusengere. Mu gitondo cyaho yahise ajya kureba T.B Joshua ngo amusengere agezeyo aramusengera yirukana abadayimoni bari baramugize ingwate n’imbata.

Nyuma yo gukorerwa deliverance Vivian atangaza ko yumva yarabaye icyaremwe gishya kandi ko afite amahoro atigeze abona mu buzima bwe.

Viviane aragira Inama abantu kureka ubusambanyi n’inzira mbi za sekibi bagakurikira Imana kuko ariyo itanga amahoro yuzuye ngo kuko nubwo yasambanye n’abagabo batagira ingano ntakintu kizima yakuyemo.


Comments

ni placide 12 July 2017

Nakomere mu kwemera ubudasubira inyuma


ni placide 12 July 2017

Nakomere mu kwemera ubudasubira inyuma


ni placide 12 July 2017

Nakomere mu kwemera ubudasubira inyuma