Print

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yamuritse ikibuga cy’umupira yubakiye abatuye i Gikomero

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 July 2017 Yasuwe: 1606

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yamurikiye abaturage b’umurenge wa Gikomero akarere ka Gasabo ikibuga cy’umupira w’amaguru yabubakiye, kikaba ari kimwe mubyo Polisi yemereye abaturage b’uyu murenge muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyasojwe ku itariki ya 16 Kamena, ubwo Polisi y’u Rwanda yizihizaga isabukuru yayo y’imyaka 17 imaze ivutse.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’umuco na Siporo Madame Uwacu Julienne mu ijambo rye, yashimiye ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage b’akarere ka Gasabo muri rusange, n’ab’umurenge wa Gikomero by’umwihariko.

Yavuze ati:”Iki gikorwa cyo kumurika iki kibuga kirerekana ko Polisi y’u Rwanda ifitanye igihango gikomeye n’umurenge wa Gikomero. Ibigerwaho byose ntibyizana, ahubwo ni umusaruro w’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda abanyarwanda kandi agahora ashaka icyabateza imbere.”

Yakomeje avuga ati:”Turasaba ko ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage bwakomeza, kuko nibwo butuma ibyiza nk’ibi bigerwaho, muzakomeze kubisigasira no kubirinda kwangirika.”

Yanavuze ati:”Siporo n’imyidagaduro bifasha abantu kwidagadura, gusabana no kugira ubuzima bwiza, ariko bikaba na kimwe mu bigabanya ibyaha kuko abashoboraga kubyishoramo cyane cyane ibiyobyabwenge, ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi byaha baba bari mu myidagaduro. Dusigasire ibyiza tumaze kugeraho tunaharanira kwirinda ibyaha no gukomeza gushaka gukomeza kwiteza imbere, umutekano ube ishingiro ry’iterambere rya byose, kandi iterambere ry’uyu murenge riragaragaza iry’igihugu muri rusange.”

Minisitiri Uwacu yasezeranyije abaturage ko Minisiteri abereye umuyobozi izafatanya n’akarere bagatunganya ku muzenguruko w’iki kibuga, ku buryo abaturage bazajya bahakinira imikino ngororamubiri ndetse ikazanatoza abana muri buri mudugudu ibashakira ibikoresho bya siporo by’izanze.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko ibyo Polisi ikora byose ari umurongo iba yahawe n’ umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

Yavuze ati:”Iki kibuga n’ibindi bikorwa by’iterambere twagejeje ku baturage mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ni ubutumwa twahawe n’umugaba mukuru w’ikirenga w’inzego z’umutekano Perezida wa Pepubulika Paul Kagame, kandi ibikorwa nk’ibi bituma abaturage bagira umutekano, kandi natwe nka Polisi tubyungukiramo.”

Yakomeje avuga ati:”Iyo hari amahoro Polisi ijya mu bikorwa byo gusabana n’abaturage no kubageza ku bikorwa by’iterambere, igakinana n’abaturage umupira kandi byose bishoboka kubera umutekano dufite.”

Yababwiye kandi ati:”Iki kibuga mukibyaze umusaruro, murushaho kubahiriza amategeko, abamotari birinde gutendeka no gutwara ibitagendanye n’ibyo moto zagenewe, bambare ingofero zabigenewe kandi baharanire kugira ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga, abaturage birinde amakimbirane yo mu ngo, ubujura ibiyobyabwenge no gufata abana ku ngufu, kandi aho Polisi yageze ibyaha birahacika. Mufatire urugero ku mudugudu wo mu karere ka Gatsibo utagira icyaha, namwe umurenge wanyu ube icyitegererezo utagira icyaha.”

IGP Gasana yasoje yizeza abaturage ba Gikomero ko ubwatsi bw’ikibuga nibumara gufata neza, umukino wa mbere uzakiberaho ari uzahuza ikipe ya Police FC n’ikipe ya Gikomero, anagenera ikipe y’umupira w’amaguru ya Gikomero impano y’imipira 3 yo gukina.

Iki kibuga kikaba kirangiye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ijana na mirongo itanu (150.000.000Frw).

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, yashimiye ubufatanye buri hagati y’abaturage ba Gasabo na Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ati:”Kubera imikoranire myiza n’ubufatanye Polisi y’u Rwanda ifitanye n’akarere ka Gasabo, ubu buri murenge w’aka karere ufite Sitasiyo ya Polisi, ku buryo ubu ibiyobyabwenge n’andi makosa bikumirwa, n’ababaciye mu rihumye bakishora mu byaha ubu bakaba bafatwa ku buryo bworoshye bakagororwa.”

Yavuze ko kubera ibyo Polisi yabakoreye mu gukumira no kurwanya ibyaha, akarere ka Gasabo nako kubakiye Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero inzu y’igorofa, igizwe n’ibyumba byo gukoreramo n’aho abapolisi bazajya barara.

Iyi Sitasiyo ikaba yubatse mu mudugudu wa Rudakabukirwa akagari ka Munini Umurenge wa Gikomero.

Mu bandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango, harimo umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda Munyabagisha Valens, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Nzamwita Vincent de Gaulle, n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.


Comments

Ntabareshya Jean pierre 12 July 2017

Nibyiza cyane ibyagezweho ni byishi bigaragarira buri wese icyambere numutekano niwo wambere kuko ukubiyemo ibintu byose umutekano Iyo uhari abantu bakora akazi ntankomyi ibintu byose bigerwaho nibitarajyerwaho bizaza ariko wibajyiwe gushyiraho ifoto yicyo kibuga tukaibona murakoze