Print

Uwatorotse gereza ya Rusizi yafashwe agerageza guhunga igihugu yerekeza muri Uganda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 July 2017 Yasuwe: 1327

Urwego rushinzwe Imfunga n’abagororwa rwatangaje ko umugabo witwa Simbarikure Theodore wari uherutse gutoroka Gereza ya Rusizi, yongeye gufatwa agerageza guhunga igihugu yerekeza muri Uganda.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary yagize ati “Umugororwa witwa Simbarikure Theodore, wari watorotse Gereza ya Rusizi tariki ya 2 Mutarama 2017 twaraye tumufashe agerageza kujya Uganda.”

Simbarikure ni mwene Ntibyingingwa na Mukangoboka. Yavutse mu mwaka wa 1976, akaba yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo, azira icyaha cy’ubujura bwifashishije ibikangisho.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary

Comments

gogo 12 July 2017

iyo anshaka nkamunyuza panya road se nikibwa kiba atageze zambarara uganda kontqkibazo kobatikompirika