Print

Bobi Wine yashyizwe muri Komite igenzura Perezida wa Uganda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 July 2017 Yasuwe: 1083

Nyuma yo kurahirira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yashyizwe muri Komite ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro bya Perezida.

Uyu muhanzi yahisemo kujya yicara mu gice cy’abadepite batavuga rumwe n’abaturuka mu ishyaka riyoboye muri icyo gihugu. Uyu mugabo yakunze kumvikana avuga ko atemeranya n’ubuyobozi buriho ndetse ko ashaka kwinjira muri Politiki kugirango agire ibyo ahindura.

Hakozwe impinduka mu inteko ishinga amategeko ndetse Bobi Wine ahita ashyirwa muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro bya Perezida w’igihugu.

Iyi komite ishinzwe kugenzura imirimo y’ibiro by’umukuru w’igihugu kandi inagenzura imikorere y’abakozi bo mu biro bya Perezida w’igihugu n’iy’ubuyobozi bw’umurwa mukuru Kampala.

Uyu muhanzi yarahiriye kuba umudepite, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Nyakanga 2017, imbere ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko [Rebecca Kadaga] mu ngoro yayo iri mu Mujyi wa Kampala.