Print

Gicumbi: Batanu bakurikiranyweho urupfu rw’ umugabo wishwe urubozo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2017 Yasuwe: 2130

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho kwica Musengamana Faustin wishwe akaswe ijosi akanakurwamo amara n’izindi nyama zo mu nda

Uyu mugabo polisi ivuga ko itaramenya icyo yakoraga yishwe n’ abagizi ba nabi mu gitondo cyo kuri wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017. Ababonye umurambo wa Nyakwigendera bavuga ko basanze uyu murambo wakuwemo zimwe mu nyama zo mu nda. Byabereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’ Amajyaruguru.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yatangarije Umuryango ko polisi yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho kwica nyakwigendera wari ufite imyaka 35 y’ amavuko.

Yagize ati "Musengamana w’ imyaka 35 y’ amavuko yishwe n’ abantu bataramenyekana mu rukerera kuri uyu wa Gatatu. Polisi yataye muri yombi abantu batanu bakekwa barimo gukorwaho iperereza"

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Byumba biherereye muri aka karere ka Gicumbi, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane andi makuru ajyanye n’ubu bwicanyi.

Abatanu bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje


Comments

makuza yve 13 July 2017

Police nibakurikirane icyaha nikibahama bashyikirizwe ubutabera babiryozwe kuko bakoze igikorwa cyubunyamaswa bibere abandi urugero.


Anita umuratwa 12 July 2017

Nonese ubwo bataramenya kana abo batanu bafungiwe iki? Uba utanze Amakuru adasobanutse kabisa