Print

Ciney yavuze ku mugabo we wamurutushije izindi nkumi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 July 2017 Yasuwe: 3370

Umuraperi Ciney washakanye na Tumusiime Ronald yavuze ko atabona uko asobanura umunsi w’ubukwe bwe, ngo ishusho yamusigaye mu mutwe n’igihe umugabo we yamusabaga ababyeyi.

Ngo kuri wa munsi wahuje imiryango yombi, Ciney ari imbere y’ababyeyi be, umukunzi we yavugiye imbere y’abo ko ari umugore we by’iteka.Ni butumwa uyu muraperikazi yashyize ku rukuta rwe rwa instagram asangiza abakunzi be uko umunsi w’ubukwe wagenze.

Yavuze ko atabona uko asobanura umunsi wose ariko hari ibihe by’ingenzi yibuka neza nk’ibyabaye ejo.

Ciney warushinganye na Tumusiime Ronald bamaranye imyaka ine bakundana, yagize ati :”Biragoye kugira uruhande mfata ngo mbansangize ibi bihe bitazibagirana nagize ku munsi mwiza nkuriya ariko ndagerageza kuvuga muri macye.”

Yungamo ati :” Imbere y’ababyeyi banjye yagize ati :”Uri uwanjye.” Mugabo wanjye warakoze ku nkunda urutagabanyije…Ni igihe cyo gushima#Inkuru y’urukundo.”

Ciney nkumwe mu bahanzikazi babanye n’abantu benshi batandukanye barimo abahanzi ndetse n’abanyamakuru, hari bamwe banditse kuri ibi bihe yagize ubwo yasezeranaga bamwifuriza kugira urugo rwiza agatunga akanatunganirwa.

Kabendera wa RBA ati :” Ndishimye cyane kandi ntewe ishema n’urukundo rwanyu.Amahirwe masa.”

David Bayingana wa Tv10 ati :” Muzabyare hungu na kobwa. Urugo ruhire
Umuhanzikazi Queen Cha ati :”Urugo ruhire bantu banjye…Imigisha myinshi kuri mwe.

Ciney yavuze ko yasigaranye urwibutso ubwo umugabo we yahamyaga ko ari uwe

Umuraperi Ciney na Ronald bambikanye impeta y’urudashira mu rusengero rwa St Etienne i Nyamirambo ku itariki ya tariki 2 Nyakanga 2017.