Print

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 18 bazerekeza muri Tanzaniya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 July 2017 Yasuwe: 840

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 18 bazerekeza muri Tanzaniya gukina na Taifa Stars mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino nyafuria y’abakina imbere mu gihugu(CHAN).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma i Kigali, CHAN 2019 izabera muri Kenya.

Kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2017, Amavubi azacakirana na Taifa Stars y’abakina imbere muri shampiyona z’ibi bihugu.Ni umukino uzabera kuri stade ya ‘Chama cha Mapinduzi Kirumba’ iri mu mujyi wa Mwanza.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 batoranyijwe

Abazamu: Ndayishimiye Jean Eric Bakame(Rayon Sports),Nzarora Marcel(Police)
Ab’inyuma:Nsabimana (APR),Imanishimwe Emmanuel(APR),Manzi Thierry(Rayon),Muvandimwe Jean Marie(Police),Rucogoza Aimable Mambo(Bugesera),Bishira Latif(AS Kigali)Kayumba Soter(As Kigali) na Iradukunda Eric (As Kigali)
Abo hagati: Bizimana Djihad(APR),Mukunzi Yannick(APR),Niyonzima Olivier(Rayon),Nshuti Dominique Savio(As Kigali),Muhire Kevin(Rayon Sport)
Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR),Mico Justin(Police),Mubumbyi Barnabe(As Kigali)