Print

Rucagu yemeza ko Perezida Kagame azagira amajwi 99% mu matora ateganyijwe muri uku kwa munani

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2017 Yasuwe: 2216

Rucagu Boniface wambaye ishati y’ umweru, hagati Perezida Kagame na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni

Umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Boniface Rucagu avuga ko umukandida aha amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora u Rwanda ari Paul Kagame akavuga ko abona azagira amajwi 99%.

Ibi Rucagu yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye Umuryango kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017, habura umunsi umwe gusa ngo abakandida ku mwanya wa Perezida batangire kwiyamamaza.

Rucagu yavuze umukandida aha amahirwe, avuga umuyobozi u Rwanda rukeneye uwo ariwe, anakomoza ku mpamvu ituma umwanya wa Perezida wa Repubulika utiyamamarizwa n’ abanyapoliki bamenyerewe politiki y’ u Rwanda.

Yagize ati “Nubwo amatora atararangira ntibimbuza kubikubwira, umukandida mpa amahirwe ni Perezida Kagame, azagira amajwi 99% by’ abazaba batoye bose"

Umuyobozi mukuru w’ itorero yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite agaciro ku Isi hose rubikesha Kagame.

Ati “Impande zose z’ Isi u Rwanda rufite agaciro rufite n’ ijambo. Turabona ko ariwe wakomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, agakomeza kubaka umuco w’ Ubunyamarwanda, kugeza igihe amacakubiri arandukiye burundu. Ibyo rero biratuma ariwe mpa amahirwe.”

Rucagu avuga ko Perezida Kagame ari wenyine ufite ubushobozi bwo kubaka ubumwe bw’ Abanyarwanda no guca amacakubiri. Ngo umuyobozi Abanyarwanda bakeneye ni uwabageza kuri ibi byombi.

Umuyobozi mukuru w’ itorero avuga ko impamvu Perezida Kagame ari wenyine ushoboye kubaka ubumwe bw’ Abanyarwanda ari uko abandi bayobozi bose bayoboye u Rwanda byabananiye.

Ati “Impamvu mvuga ko ari wenyine wabishobora(kubaka ubumwe bw’ abanyarwanda) ni uko mbere na mbere kuva muri 59(1959), twagize abayobozi benshi ariko nta muyobozi w’ igihugu twari twarabonye uhirijwe no gutoza Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda.”


Boniface Rucagu

Rucagu yavuze impamvu hari Abanyarwanda bamenyereye politiki batiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika

Rucagu yatangarije Umuryango ko impamvu hari abanyarwanda bamenyereye politiki batiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu ariko ari umwanya udahubukirwa.

Yagize ati “Ntabwo kwiyamamariza kuyobora igihugu ari ugupfa guhubuka, uricara ukabanza gutekereza, ukavuga uti ese uhari ni iki atagezeho ngiye kuzana? Twebwe iyo tureba dusanga Perezida Kagame ntacyo adashoboye kuzana, kandi ibimenyetso birahari by’ uko ibyo dutekereza azabizana”

Yongeyeho ati “Ibyo tugeraho byose ni uko twubakira ku muco w’ ubumwe, kugeza ubu niwe ushobora gutoza uwo muco nta kutuvangira, undi waza yatuvangira! Niyo mpamvu abenshi basanga badashobora kugira umurava n’ ubushishozi nk’ ubwe”

Rucagu Boniface niwe wadukanye indamukanyo igira iti “Mugire amahoro, ubworoherane ubumwe n’ ubwiyunge” icyo gihe yari umuyobozi w’ intara y’ amajyaruguru, kugeza n’ ubu iyi ndamukanyo niyo igikoreshwa muri iyo ntara.

Amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 3 ku banyarwanda bazatorera mu mahanga na tariki 4 ku Kanama ku banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

Rucagu yatangaje ko abona amatora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda azitabirwa ku kigero cya 95% batanu ku ijana basigaye ngo ni abashobora kuzagira impamvu zitunguranye zirimo uburwayi n’ izindi zitandukanye.

Mu mpamvu Rucagu avuga ko ashingiraho yemeza ko Kagame azatorwa ku kigero cya 99% harimo kuba yarahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi n’ ubundi bwicanyi avuga ko bwari mu gihugu no kuba yarageje u Rwanda ku ntambwe ishimishije mu iterambere.


Comments

Tise 13 July 2017

Yego nibyo arayakwiye


uwifashije devotha 13 July 2017

Ibyo rucagu avuze nibyo sinzi impamvu amuha99 nirindi1 risihaye narishyireho bibe100%