Print

Amavubi yiteguye gusezerera Tanzania-Hey

Yanditwe na: 13 July 2017 Yasuwe: 545

Umutoza w’amavubi Antoine Hey aratangaza ko akurikije uko ikipe yakoze imyitozo ndetse n’umwuka uri mu bakinnyi yiteguye gusezerera ikipe y’igihugu ya Tanzania bazahura mu mpera z’iki cyumweru mu mikino yo gushaka itike ya Chan 2018.


Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mutoza yavuze ko ikipe y’igihugu yiteguye neza kandi umwuka uri mu bakinnyi ari uwo gukora ibishoboka bagatsinda ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Yagize ati “Buri wese mu ikipe y’igihugu arishimye kandi abakinnyi bafite ubushake cyane ko nta n’imvune ziri mu ikipe.tumaze iminsi dukora imyitozo 2 ku munsi kandi tuzikora neza.Tuzi icyo tugiye gushaka muri Tanzania niyo mpamvu tugomba kwitwara neza.”

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ya Tanzania amaze igihe ayikurikirana ndetse ko azi aho ifite intege nkeya ku buryo azinjira mu kibuga asobanukiwe neza uwo bahanganye.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana ikipe ya Tanzania kandi twabonye ko ari ikipe nziza.tuzagenda dushaka igitego hanze ku buryo nitugera mu rugo tuzayisezerera.


Amavubi arahaguruka kuri uyu wa kane taliki ya 13 Nyakanga yerekeza muri Tanzania mu gihe umukino nyirizina uzaba ku wa gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade CCM Kirumba iherereye i Mwanza.

Abakinnyi 18 barerekeza muri Tanzania:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel(Police FC).

Ba myugariro: Aimable Nsabimana (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali) Kayumba Soter(AS Kigali) na Iradukunda Eric (AS Kigali.
)
Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon sports), Nshuti Dominique Savio( AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Mubumbyi Barnabé (AS Kigali).


Comments

[email protected] 13 July 2017

nibagusezerera uzahite uhambira utwawe