Print

Mu byabaye tariki 13 Nyakanga, David Cameroon wari Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza yareguye

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 13 July 2017 Yasuwe: 363

Nyuma y’uko ubwongereza butoye kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi David Cameroon yahise yegura ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, ni kimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

Turi tariki 13 Nyakanga, ni umunsi w’194. Iminsi 171 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi tariki ya 13 Nyakanga mu mateka

587 Mbere y’ivuka arya Yezu: Icyicaro cya Babylon mu mugi wa Jerusalem cyakuweho, hari nyuma y’uko ingoro y’umwami Solomoni ishenywe.
1793: Jean-Paul Marat, umunyamakuru wari n’impirimbanyi y’impinduramatwara z’ubufaransa yishwe na Charlotte Corday, wari mu ruhande rw’abarwanya impinduramatwara mu bufaransa.

1923: Hakozwe ikirango cya Hollywood kitirirwa imisozi ya Hollywood i Los Angeles. Mu ntangiriro hari handitseho "Hollywoodland" ariko nyuma inyuguti enye za nyuma zaje gukurwaho ubwo byavugurura mu 1949 bisigara byitwa Hollywood.

1977: Somalia yatangaje intambara kuri Ethiopia, bitangiza intambara yiswe Ogaden War.

1985: Visi-Perezida George H. W. Bush yabaye perezida w’agateganyo nyuma y’uko perezida Ronald Reagan yaragiye mu bitaro kubagwa.

2016: Minisitiri w’intebe w’ubwongereza David Cameron yeguye ku mirimo ye asimburwa na Theresa May. Hari nyuma y’uko Ubwongereza butoye kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 13 Nyakanga mu mateka.
1718: John Canton, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza.
1722: Claude Antoine Capon de Château-Thierry, umujenerali warwanye mu ntambara y’impinduramatwara mu Bufaransa.

1927: Didouche Mourad, umuyobozi watumye Alijeriya ibona ubwigenge.
1934: Wole Soyinka, umwanditsi ukomoka muri Nijeriya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1986.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki 13 Nyakanga
1789: Victor Riqueti de Mirabeau, umuhanga mu bukungu ukomoka mu Bufaransa.
1974: Patrick Blackett, umuhanga mu bugenge wanabihembewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1948.