Print

I Wawa: Dream Boys yakanguriye urubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 July 2017 Yasuwe: 818

Platini na Tmc bagize itsinda rya Dream Boys bakanguriye urubyiruko rubarizwa mu kigo ngororamuco cy’I wawa kudakoresha ibiyobyabwenge ndetse no kutongera kubyishiroma.

Ni ikiganiro cyahuje uru rubyiruko n’aba bahanzi cyabaye ku wa tariki ya 11 Nyakanga 2017. Kubufatanye na RBC, Dream Boys bakanguriye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabo.

Dream Boys iherutse kwegukana Primus Gum Guma Super Star ku nshuro ya karindwi aho bahawe angana na Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.Aba bahanzi kandi baheruka gushyira hanze indirimbo bise ‘Karina’.

Tmc na Platini bitegura kwinjira mu mazi bagana i Wawa

Platini yakoze mu nganzo abwira urubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge
Tmc imbere y’urubyiruko baganira ku ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge