Print

Reba urutonde rw’abahanzi/kazi nyarwanda 23 utaruzi ko babyaye abana mbere yo gushinga urugo

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2017 Yasuwe: 17531

Hari umubare munini w’abakora umuziki mu Rwanda bakiri ingaragu. Bamwe muri bo ariko bamaze kwibaruka mbere yo kurushinga. Bamwe byagiye bijya hanze abantu bakabimenya ariko abandi bakabigira ibanga.

Nubwo hari abahanzi bibarutse mbere yo kurushinga, bamwe muri bo ntibaba bifuza ko amakuru y’uko babyaye cyangwa batandukanye n’abagore yajya hanze. Kuri uru rutonde rwakozwe na Umuryango.rw hariho bamwe mu bahanzi bashyize ku mugaragaro abana bibarutse, abandi babigira ubwiru gusa ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Kuri uru rutonde kandi, hari bamwe mu bahanzi babyaranye n’abahanzi bagenzi babo, ababyaranye na Banyampinga, abatandukanye n’abagore inshuro zirenze imwe, abadashaka ko abo bana babyaye bamenyekana n’ibindi.

By’umwihariko hari undi mubare w’abahanzi bateye abakunzi babo inda bamara kubyarana bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo butemewe n’amategeko naho abandi bakaba babana mu rugo rimwe na rimwe ubundi bagasubira mu miryango yabo.

Umuhanzi Kalisa Ernest benshi bazi ku izina rya Samusure haba mu buhanzi bw’indirimbo , filime, kuvuga amazina y’inka n’amakinamico, ni we ufite umubare munini w’abana kurusha abandi. Mu bushakashatsi twakoze, twasanze Samusure afite abana 6 yabyaranye n’abagore batandukanye; batatu ba mbere yababyaranye n’umugore bashakanye bwa mbere abandi batatu babyara ku bandi bagore batandukanye.

Dore urutonde rw’aba bahanzi 25 bibarutse mbere yo kurushinga:

1.Rafiki: uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Coga Style afite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka ibiri akaba yaramwise Junior. Uyu mwana Rafiki yamubyaranye na Mama Junior gusa ntaratangaza amazina y’uyu mukunzi we, ikizwi ni uko batarabana.

2.Senderi International Hit: uyu muhanzi uzwiho udushya twinshi, ku myaka 36 y’amavuko amaze kwibaruka abana babiri ku bagore batandukanye. Nubwo nta muntu uzi amazina y’abagore Senderi yabyaranye nabo, icyizwi neza ni uko umwana wa mbere yiga mu mashuri yisumbuye, umuto akiga amashuri abanza.

3.Ama G The Black: uyu muraperi yabyaranye n’umukunzi we Rosine bibarutse imfura yabo ndetse baza no kubana munzu imwe nk’umugore n’umugabo ariko nyuma baje gutandukana.

4.Mako Nikoshwa: Abana afite yababyaranye n’umugore uba muri Uganda ubwo yabaga muri iki gihugu gusa nyuma batandukanijwe n’uko Mako Nikoshwa yaje mu Rwanda ahasanze umuryango we. Kugeza ubu uyu muhanzi aba wenyine mu Rwanda ariko mu kiganiro duherutse kugirana na we yavuze ko we n’uyu mugore we bakimeranye neza n’ubwo hashize imyaka myinshi batandukanye.

5.Pacson: ni umuraperi akaba n’umunyamakuru. hashize imyaka igera kuri itatu,Pacson yibarutse imfura ye.

6.K8 Kavuyo: uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Amerika ku bw’impamvu z’amasomo. Umwana we w’imfura uzwi, yamubyaranye na Miss Rwanda 2009, Bahati Grace. Ethan Muhire, umwana wa K8 yavutse mu mwaka wa 2012 ndetse akaba yaravuzwe cyane mu itangazamakuru.

7.Fireman: Uyu muraperi afite umwana uri mu kigero cy’imyaka 6 gusa kumenya amakuru y’umukobwa babyaranye biragoranye cyane.

8.Bull Dogg: afite amazina menshi arimo nka Jisho ry’uruvu, Rwagakoco, Database, Heavy Weight , Semwiza….Ku itariki ya 21 Mutarama 2013 nibwo yibarutse umuhungu witwa Jabo Khalifa Evangelista maze amubyarana n’umukobwa uzwi ku izina rya Nelly.

9.Diplomate: Mbere yo kwerekeza muri Uganda ari naho yaje kumara igihe kigera ku myaka ibiri, icyo gihe yavuye mu Rwanda amaze kwibaruka imfura ye.

10.Jack B: uyu muhanzi yabyaranye n’umukunzi Dr Juru Gisele. Uyu mwana Jack B yabyaranye n’uyu mukobwa w’umuganga bamwise Imena Rugamba Khian Alvin.

11.Oda Paccy: yibarutse imfura ye muri 2011 akaba yarabyaranye na Producer Lick Lick kuri ubu uba muri Amerika. Umwana wabo bamwise Mbabazi Linka.

12.Mico The Best: mu ntangiriro za Mutarama 2013 nibwo Mico n’umukobwa bakundanaga icyo gihe witwa Gaudence bibarutse umuhungu. Kugeza ubu amazina y’umwana ntaramenyekana.

13.Jay Polly:Tariki 10 Nyakanga 2012 umukunzi wa Jay Polly witwa Afsa Nirere yibarutse umwana w’umukobwa bamwita Crystal.

14.Jay C: Muhire Akeza ni we mwana wa mbere Jay C yabyaranye n’umukunzi we Ishimwe Diane,ubu bakaba bamaze kugira abana 2.

15.Uncle Austin: Imfura ye yayibyaranye n’umukunzi we wabaga muri Uganda ubu ariko bakaba basigaye babana munzu imwe, gusa amazina y’umwana na nyina ntabwo byoroshye kuyamenya.

16.PFLA: Uyu muraperi imfura ye yitwa Ortis akaba yaramubyaranye n’umuraperikazi El Poeta.

17.Green P: uyu muhanzi w’umuraperi afite umwana w’imfura gusa izina rya nyina ntabwo ryamenyekana mu buryo bworoshye.

18.Samusure: uyu muhanzi akaba n’umukinnyi w’ikinamico amaze kwibaruka abana bagera kuri 6 ku bagore batandukanye.

19.Staff Sergent Robert: nta makuru ahagije y’umubare w’abana uyu muhanzi afite gusa umwe mu bahanzi b’inshuti ze yatangarije umuryango.rw ko afite abarenze umwe.

20.Producer Junior: n’ubwo batarashakana mu buryo bwemewe n’amategeko, Junior yabyaranye umwana n’umukobwa tutabashije kumenya amazina ye neza,gusa hakaba hari nandi makuru agera k’umuryango.rw ko ngo yaba afite abana barenze 2 ku bakoba batandukanye.

21.Danny Nanone: Uyu muraperi n’umukunzi we Mauren bibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’umwaka ushize gusa uyu musore yakomeje guhakanira itangazamakuru ko atabyaye. Nk’uko Radio 10 yabitangaje uyu mukobwa amaze kwibaruka, yemeje ko hari gihamya cy’uko uyu musore yanagiye kwa Maureen kwita izina.

22.Dj Zizou: ni we wahurije hamwe abahanzi bamufasha gukora indirimbo zakunzwe nka Bagupfusha ubusa, Fata Fata n’izindi. Afite umwana w’imyaka ine y’amavuko.

23.Mani Martin: Nta na rimwe arerura ngo abivuge ariko hari amakuru avuga ko afite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 4.


Comments

mv 17 July 2017

mwibagiwe sacha


mv 17 July 2017

mwibagiwe sacha


me 16 July 2017

ko mwibagiwe jules sentore


Sal 15 July 2017

Erega nta mugayo kuko abo bahanzi ntibaba babayeho nabi baba bafite iby’ingenzi byose kandi bavuga ko iyo bimeze gutyo intekerezo za muntu akenshi zihita zimukira ku ishimishamubiri!


Abdul 15 July 2017

nibyiza cyyyyyyyaaane kbsa nibashyiremo imbaraga knd umwana numugisha


lily 15 July 2017

umwana ni umugisha uko yavuka kose kuko abababuze barahangayitse. abo babyeyi nibarere neza ibyo bibondo ni impano ya nyagasani


dushimimana claudine 15 July 2017

Aha ndatunguwe naman marite


MWISENEZA Alphonse 14 July 2017

Abo ndabemeye, kuba umubyeyi nibyo byambere.


bubu 14 July 2017

Diplomate afite abana 2 yabyaranye na sandea ataramuta


KEZA Diane 14 July 2017

Ndabona harimo abo mwibagiwe harimo na LILY G


eric 13 July 2017

ko mwibagiwe wamukobwa wigikara ngo ni NINA umwe uririmbana na charly c?


me 13 July 2017

hei birashoboka ko abo bahanzi baba bafite abana gusa abana babo ntekereza ko atri byiza kwereana amafoto yabo cg ngo hatangazwe amazina yabo,

kuko umubare mwishi wabo bashobora guhitamo kujya kure ya show buzy


umusomyi 13 July 2017

hahaha ndatuNguwee NA MANI MARTIN !!!!!!!!!!!!!!!!!!