Print

Danny Vumbi wivugira ko ashyigikiye Perezida Kagame yashyize hanze indirimbo imuvuga ibigwi-YUMWE

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 July 2017 Yasuwe: 1061

Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi yamaze gushyira hanze indirimbo ishyigikira Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Igihugu, kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2017.

Vumbi wanyuze mu itsinda The Brothers muri iyi ndirimbo yise ’Rimuhe’ aterura agira ati :”Turangamiye iterambere kandi twegamiye ibikorwa, Gutora Paul Kagame ni ugutera intambwe idasanzwe, rimuhe ijwi ryawe ni iry’agaciro.”

Mu bindi bitero bigize iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana agaruka cyane ku bikorwa byingira kamaro Perezida Kagame amaze gukorera Abanyarwanda, aho agaruka kuri gahunda zitandukanye zigirira akamaro abaturage harimo nka Gira inka , ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, gahunda y’ubudehe, guca nyakatsi n’ibindi bitandukanye.

Mu kiganiro na Umuryango.rw, Danny Vumbi yavuze ko ari indirimbo yakoreye Perezida Kagame kubera ko yanyuzwe n’ibikorwa yakoreye Abanyarwanda kuva yatangira kuyobora u Rwanda.

Yagize ati :”Ni indirimbo igaruka ku umukandida Paul Kagame kubera ko airwe watweretse icyo ashoboye gukora.”

Yavuze ko ari indirimbo yo kwifashisha muri iki gihe cy’amatora kuburyo kuba yahita ayikorera amashusho atarivuba.Aseka cyane yavuze ko nta umukandida numwe uramuhamagara ngo batangire gukorana ariko ko ashyigikiye Paul Kagame muri ibi bihe byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Rimuhe by Danny Vumbi (Official Audio 2017)