Print

Knowless, King James, Riderman n’abandi bahanzi bashyigikiye umukandida wa RPF Inkotanyi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 July 2017 Yasuwe: 2969

Amatora mu Rwanda niyo nkuru ibanza ku rupapuro rw’itangazamukuru muri iki gihe Abanyarwanda bategereje gutora Umukuru w’igihugu uzabayora mu myaka irindwi iri imbere.

Yaba abakora Cinema, abakora muzika, abatunganya amajwi n’amashusho mu nguni zose z’ubuzima bwa muntu buri wese yakubwira uwo ashyigikiye mu bakandida batatu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu tariki ya 04 mu Rwanda na tariki ya 03 ku Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Abahanzi uko ari barindwi bahataniye irushanwa rikomeye bakanaryegukana rya Primus Guma Guma Super Star aribo Tom Close , King James,Riderman , Jay Polly , Knowless , Urban Boyz na Dream Boyz bashyigikiye Paul Kagame , umukandida watanzwe n’ishyaka FPR inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Iri rushanwa ryegukanwe bwa mbere na Tom Close hari mu mwaka wa 2011, ku nshuro ya karindwi ari nayo iheruka ryegukanwe na Dream Boys [Tmc na Platini] banashyikirijwe Cheque ya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto aba bahanzi uko ari barindwi bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, aragaragaza ibirango by’ishyaka FPR inkotanyi riri ku ubutegetsi. Bambaye imipira ndetse n’ingofero ari nako bakomeza gukangurira abanyarwanda gutora Perezida Kagame.

Hari amakuru avuga ko Tom Close, Knowless, king James, Riderman, Jay Polly ndetse na Dream Boys bashobora kwiyongera ku ilisiti y’abahanzi bazajya baherekeza Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kitoko Bibarwa Patrick waraye ugeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ndetse na Masamba Intore n’ibo bahanzi bamaze kwemezwa ko bazajya baherekeza Perezida Kagame guhera ejo ku wa Gatanu w’iki cyumweru.


Comments

jojo 14 July 2017

uri kubacyiraho urubanza se kubera iki?? buri muntu afite right yo kwamamaza uwo azashaka.FPR oyeeee


ruberanziza 13 July 2017

ayo mi amaco yinda


nubund 13 July 2017

ubundise mwashigikirande ibyo nobisanzwe