Print

Nyuma yo gukora impanuka uyu umusore waragiraga inka "Umushumba" byabaye ngobwa ko ino baryimurira ku kiganza(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2017 Yasuwe: 2692

Umwe mu basore bakoraga akazi ko kuragira inka (umushumba) yagize impanuka aho byabaye ngombwa ko ino rye rigomba gukurwaho burundu ku girango abe yabasha kumererwa neza.

Iinzobere z’abaganga nyuma yo kubaza uyu musore niba ibi byakorwa, uyu mushumba yahakanye ko adakwiye gutakaza ino rye bityo asaba ko baryimurira ku kindi gice cy’umubiri we.

Uyu musore w[imyaka 20 y’amavuko uzwi ku mazina ya Zac Mitchell ari nawe wahuye nizi nsanganya, bakaba baremeye ikifuzo cye bityo ino rye barikura ku kirenge ryimurirwa ku kiganza

Zac Mitchell ukomoka muri Australia akaba yarabazwe ubugira kabiri mbere yuko abaganga bafata iki cyemezo cyo kuba bagomba gukuraho irino rye.

Iki gikorwa kitari cyoroshye nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa bbc, kikaba cyaratwaye amasaha umunani.

Bwana Sean Nicklin, inzobere mu bijyanye no kubaga, akaba ari nawe wari uhagarariye itsinda ry’abaganga, yatangaje ko byari bigoye kuba bafata ino rigashyirwa ku kiganza gusa atangaza ko byaje kugenda neza.

Uyu muganga yatangaje ko Mitchell azamara amezi agera kuri 12 ku girango abe yabasha gukira neza