Print

AS Kigali iri gutegura irushanwa rizahuza ibigugu

Yanditwe na: 14 July 2017 Yasuwe: 550

Ikipe ya AS Kigali irimo gutegura irushanwa rizahuriramo amakipe 4 akomeye yo mu Rwanda n’andi y’ibigugu yo muri afurika nkuko yabikoze umwaka ushize ubwo yazanaga ikipe ya AS Vita Club.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura gutegura umwaka w’imikino utaha barimo gutegura irushanwa rikomeye rizahuza amakipe yo mu Rwanda n’andi y’ibigugu yo hirya no hino muri Afurika.

Amwe mu makipe AS Kigali yamenyesheje ni AS Vita Club na TP Mazembe zo muri Kongo, Wydad Casablanca yo muri Maroc, El Merrekh yo muri Sudani, Gor mahia yo muri Kenya , Yanga Africans, Simba Sports club na Azam FC zo muri Tanzania, akazacajirana n’amakipe yo mu Rwanda ari yo Rayon Sports, Police FC na APR FC.

Ntabwo italiki yo gutangira iri rushanwa iramenyekana kubera ko AS Kigali ntabwo iramenya amakipe azitabira yose uko yakabaye.


Comments

Edward 14 July 2017

Mwiriweho basomyi mwese??
Ko A.S.KIGALI itatumiye nkana Equipe ya ESPOIR F.C. kandi ubu iri ku ruhembe rw’imbere mu kugamburuza nizo kipi mwita ibihangange??
Imana ibahe Imigisha kandi dukomeze kubumbatira ibyiza byagezweho tugira uruhare mukuzatora neza ingirakamaro.


claude 14 July 2017

Ni byiza cyane;Ariko AS Kigali nireke gutanga imirizo ngo yibagirwe uwayo.