Print

Reba Amafoto ya Cristiano Ronaldo yasohokanye ku mazi ni umukunzi we akomeje gucicikana hirya no hino

Yanditwe na: 14 July 2017 Yasuwe: 5969

Mu gihe amakipe atandukanye mu mupira w’amaguru akomeje kwitegura imikino itangira umwaka w’imikino utaha hari bamwe mu bakinnyi batarava mu biruhuko barimo na kizigenza Cristiano Ronaldo ukomeje kugaragara mu Bitangazamakuru bikomeye ku isi ari ku mazi we ni umukunzi we Georgina Rodriguez.

Uyu musore witegura umwana wa kane nyuma y’abana b’impanga baherutse kuvuka ku mugore watewe intanga utazwi kuri ubu uyu mukunzi we atwite inda y’umukobwa ndetse mu minsi mike araba yamaze kuvuka.

Cristiano Ronaldo akomeje gusohokana ni uyu mukunzi we ugiye kumubyarira dore ko ariwe wa mbere umubyariye hadakoreshejwe guterwa intanga.

Amafoto:




Comments

KAMASA Daniel 14 July 2017

RONALDO ni umwe mu ba STARS bakunda abagore cyane.Mu gihe gito,agiye kugira abana 4.Gusa ibi ntimukabyite Gukundana.Kuko iyo amaze guhaga umukobwa aramuta agashaka undi.Ibyo se nibyo mwita gukundana?Ntabwo se mwemera ko imana itubuza gusambana?Kubyita gukundana,biba byerekana ko namwe mushyigikiye icyaha.Umuntu ukunda,ntabwo umuta ngo ushake undi.Mujye mubyita gusambana.Nubwo bikorwa na miliyoni nyinshi z’abantu ku isi,ntibibuza kuba icyaha.Bible isobanura neza ko abantu bose basambana batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye.Ntacyo rero bimaze kwishimisha mu bagore n’abakobwa,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.RONALDO,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,bakwiye KWIHANA kugirango imana ibababarire,noneho nabo bazabe mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ibi byo kuryamana n’abakobwa beza,nta handi bijyana uretse ku Rupfu rwa burundu batazazuka (1 Yohana 2:15-17).Birababaje kuba mubyita gukundana.