Print

Gutatana kw’ intumwa za Yezu ni kimwe mu byaranze tariki 15 Nyakanga mu mateka

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 15 July 2017 Yasuwe: 1100

Turi tariki ya 15 Nyakanga, ni umunsi w’ 196 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 169 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugizwe n’iminsi 365 ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze iyi tariki mu mateka.

1099: Umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe n’abarwanyi barwanaga n’abantu bitwazaga imisaraba mu ntambara zitandukanye, aho bigaruriye kiliziya ndetse n’imva. Mu 1149 Umurwa wa Yeruzalemu wongeye kubakwa, kiliziya n’imva z’abatagatifu byongera kugirwa ahantu hakomeye.

1493: Christophe Colomb yagarutse muri Espagne nyuma yo kuva mu rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Amerika.

1820: Leta ya Maine yabaye iya 23 yo mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1823: Inkongi y’umuriro yibasiye Bazilika ya Mutagatifu Pawulo iri inyuma y’inkuta za Roma urayangiza cyane. Iyi Bazilika ifite amateka i Roma kuba irimo amafoto y’abapapa bayoboye kiliziya gatolika kuva kuri Petero kugera ku mupapa uriho ubu.
1888: Intambara yahuzaga Abongereza n’Abatibetani yaratangiye.

1985: Ubutegetsi bw’igitugu bw’ngabo zo muri Brezil bwarahirimye.
1985: Izina rya mbere ryerekeranye n’ikoranabuhanga ryarasohotse riranemerwa.
2011: Hatangiye amakimbirane yateye intugunda n’intambara igikomeje mur Syria.
2016: Abantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Turikiya bagerageje guhirika ubu butegetsi ariko ntibyabahira.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1767: Andrew Jackson, Perezida wa 7 wa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1779: William Lamb, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1809: Joseph Jeenkins Robert, Perezida wa mbere wa Liberia.
1934: Eugene Cernan: Umuhanga mu by’ikirere, nawe kandi wabaye Komanda w’icyogajuru Appolo mu butunmwa bwa nyuma cyakoze.
1991: Danilo, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

493: Odoacer,Umwami w’u Butaliyani

1883: Karl Marx, Umufilozofe akaba n’umuhanga mu by’ubukungu.
1919: Hermann Emil Fischer, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire
1954: Tomás Monje Gutiérrez, Perezida wa Bolivie.
2015: Aubrey Morris, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu bwongereza.
2015: Dave Somerville, umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Canada.
Kiliziya gatolika irazirikana abatagatifu: Abhai, Bonaventure, Donald w’i Ogilvy, Plechelm

Kuri iyi tariki nibwo intumwa za Yezu zatatanye mu mugi wa Yeruzalemu nyuma y’uko Yezu yaramaze gusubira mu ijuru kwa se. Uyu munsi muri kiliziya gatolika ntukizihizwa.