Asinah umaze iminsi atagaragara muri muzika nyarwanda arimo gushyira hanze amafoto atuma abamukurikira bamufata nk’uwataye umuco ndetse kuri bo no byakabaye byiza yigumiye mu myambaro ya Kiyisilamu aho kwiyambika ubusa. Ubu noneho bamwifurije urugendo rwiza rumwerekeza ikuzimu kuko ngo babona ariho agana.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Asinaha yongeye gushyira hanze ifoto yatumye abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram bahamya ko uyu mukobwa nta handi yerekeza atari ikuzimu ndetse bamwifuriza urugendo ruhire.
Iyi ni yo foto yatumye Asinah yifurizwa urugendo ruhire ikuzimu
Nk’uko bigaragara kuri iyi foto umwe mu bamukurikira yagize ati: "Way to Hell! Nice Journey". Mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo: "Inzira ijya ikuzimu! Urugendo ruhire."hari nundi wagize ati "Satani ni umugome,erega arakwigaruriye".
Iyi ni yo foto ya Asinah yaherukaga kuvugisha abatari bake
Iyi foto ije nyuma y’indi foto nayo yari yavugishije abatari bake. Usanga abahanzikazi nyarwanda banengwa uburyo biyambika ndetse n’amafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga ikintu abanenga badahurizaho na ba nyirubwite kuko aba bo bavuga ko ari uberenganzira bwabo ndetse ko nta n’icyo bitwaye kuko bo baba babona bambaye neza.
Yabonye kuririmba atabishoboye none arigukoresha Umubiri we noneho ngo a bone abafana !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
You people stop exaggerating. Ni iki kidasanzwe yakoze?!!!
Nukujya kumavi tugasenga.imana igatabara.kuko nawe siwe nicyorezo kirigukwirakwira kwisi
wowe uraraye ntiwiriwe umuvumo wavumwe uzakungwa nabi ushatse ukore toba wihane usubire mu muryango naho ubundi lana ufite ntuzayikira
kbs abantu bahishe byinshi.
UBUNDI C KIRIYA NIGIKI YIFOTOREJEHO