Print

Ifoto umuhanzikazi nyarwanda Asinah Era yashyize hanze yatumye bamwe bamwifuriza urugendo ruhire rugana ikuzimu(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 14 July 2017 Yasuwe: 10735

Asinah umaze iminsi atagaragara muri muzika nyarwanda arimo gushyira hanze amafoto atuma abamukurikira bamufata nk’uwataye umuco ndetse kuri bo no byakabaye byiza yigumiye mu myambaro ya Kiyisilamu aho kwiyambika ubusa. Ubu noneho bamwifurije urugendo rwiza rumwerekeza ikuzimu kuko ngo babona ariho agana.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Asinaha yongeye gushyira hanze ifoto yatumye abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram bahamya ko uyu mukobwa nta handi yerekeza atari ikuzimu ndetse bamwifuriza urugendo ruhire.

Iyi ni yo foto yatumye Asinah yifurizwa urugendo ruhire ikuzimu

Nk’uko bigaragara kuri iyi foto umwe mu bamukurikira yagize ati: "Way to Hell! Nice Journey". Mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ngo: "Inzira ijya ikuzimu! Urugendo ruhire."hari nundi wagize ati "Satani ni umugome,erega arakwigaruriye".

Iyi ni yo foto ya Asinah yaherukaga kuvugisha abatari bake

Iyi foto ije nyuma y’indi foto nayo yari yavugishije abatari bake. Usanga abahanzikazi nyarwanda banengwa uburyo biyambika ndetse n’amafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga ikintu abanenga badahurizaho na ba nyirubwite kuko aba bo bavuga ko ari uberenganzira bwabo ndetse ko nta n’icyo bitwaye kuko bo baba babona bambaye neza.


Comments

mrbond 15 September 2017

Yabonye kuririmba atabishoboye none arigukoresha Umubiri we noneho ngo a bone abafana !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


Tx 16 July 2017

You people stop exaggerating. Ni iki kidasanzwe yakoze?!!!


Erick Ngamije Bwanakweri 15 July 2017

Nukujya kumavi tugasenga.imana igatabara.kuko nawe siwe nicyorezo kirigukwirakwira kwisi


willy 14 July 2017

wowe uraraye ntiwiriwe umuvumo wavumwe uzakungwa nabi ushatse ukore toba wihane usubire mu muryango naho ubundi lana ufite ntuzayikira


14 July 2017

kbs abantu bahishe byinshi.


DODOS 14 July 2017

UBUNDI C KIRIYA NIGIKI YIFOTOREJEHO