Print

Diane Rwigara yahakanye ibyo gusinyirwa n’abapfuye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 July 2017 Yasuwe: 6226

Diane Shima Rwigara umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda utarashyizwe ku rutonde nta kuka yahakanye ibyo gusinyirwa n’abapfuye igihe yashakaga imikono 600 yabamusinyira kugirango yiyamamaze.

Diane avuga ko irangamuntu Komisiyo y’amatora yeretse itangazamakuru ntaho zihuriye nizo we yari afite.Avuga ko nawe atazi uko byagenze kugirango NEC imubeshyere.


Comments

Plz! 16 July 2017

Iyo mipira yitugurisheho. Twayisanga he?


JOSEPH 16 July 2017

ARIKOSE KO YAGIZENGO TURI BABATURAGE BAMBERE YI 1990 KOKO!!!! ABANYARWANDA TWABAYE BA SHYA NTITUKIRI BABA NDI UZA UKIBESHYERA UKO USHAKA NGUZADUHA IMIHANDA,AMAVURIRO,AMASHURI,NGO ABANYESHURI BAZIGIRA UBUNTU NIBINDI MUZA MUVUGA NONESE MUZADUHA IBYO DUFITE KOKO NGO TUZIGIRA UBUNTU NONESE UBUNDI NTITWIGIRA UBUNTU


alias 15 July 2017

ntantinya kivugisha ukuri akomeje yakwibona ahantu atigeze agera cyangwa mokimwe agakirira se


Plz!!! 14 July 2017

Singuteye ibuye,ibuka umuntu wakubwiye 32Question.
Icyambere waragitsinze,icya kabili kirakurenga cyane. 30 bisigaye ihangane ushobora kuzaseka rwose.ndakomeza nkumenyere


gruec 14 July 2017

Agaciro Peace, gushaka umugabo si umushinga ubyara inyungu, kandi nta gihano cyo gukererwa nta n’igihembo cyo kuzinduka. Abana nabo gushaka siko kubyara, twese dufite impano zitandukanye. Mureke akurikire inyenyeri imuyobora natayumvira ingaruka azazirengera.Kuko mu kinyarwanda baravuga ngo "IYO USEKA,USEKANA N’ABANDI! WARIRA UKARIRA WENYINE! Kandi ibyo n’umugabo wo kubihamya.


harerimana 14 July 2017

njyewe nakubwirango witinya,,cg,ngo,ucike,intege,,niba,uri mukuri kigumemo,amateka azakurenganura!!!


harerimana 14 July 2017

njyewe nakubwirango witinya,,cg,ngo,ucike,intege,,niba,uri mukuri kigumemo,amateka azakurenganura!!!


Antoine Bukuru 14 July 2017

Esebundi Abanyamategeko Bakubahirije Umuntuwese Bataravye Ubwoko Canke Igitsina Haa Erega Igihugu Kiraryoshe.


Umukunzi 14 July 2017

Diane yerekanye ubwitonzi n,ubushishozi. Yerekanye ko adatinya kuvugisha ukuli kandi ko atazasubira inyuma. Ni uwo gushyigikirwa n,abashaka kuvana u Rwanda mu kaga rulimo.


Neema 14 July 2017

Wihangane kandi ukomeze gusenga kuko Umucamanza w ukuri utarenganya ari kubabona byose.Ni WE wenyine wo kukurenganura hamwe na urubanza ukuri inyuma kuko WE ni Umwana w abami


kay 14 July 2017

yavuga iki kinde se ko ntawundi yabeshyeye ahubwo guma hamwe ubutabera bukubone wishyize hejuru ushaka kureba igisture sha iyumugabo amafoto wambaye ubusa yu mwimerere uti ntawe batabwambitse ukagirango twese ntizi gusesengura photoshop na original warawriyambitse genda ukomeze wikorere ubucuruzi abakubeshye ninkuko babeshye ingabire none dore aho ari ushatse uzabitekereze wihe igisubizo


jado 14 July 2017

Imana nayo yaragowe, ubwo abantu bazabashuka namwe ngo muri za banyaporitique ra. Ubwo ukuri afite se nukuhe? arumva aho urwanda n’abanyarwanda bageze bakibeshwa nkuko koko? Ahubwo nage kubwira abamutumye ko urwanda rutakiri byabihugu batobanga uko bashatse. Twariboheye uretse mwe mukibowe iyo kwa rugigana. Muzabaze sha ntabwo amagambo akikanga abanyarwanda.


agaciro peace 14 July 2017

Wa mwana we rwose uracyari muto va mu matiku n’imijinya ujye gushaka umugabo ibyo kuyobora igihugu birakurenze. Nushobora kuyobora urugo azaba ari intangiriro. Kuba perezida sinkeka ko ari iby’ingaragu zirirwa zifata selfie zabwanitse!


ndumiwe 14 July 2017

ihangane ukuri kuricisha wavugishije ukuri ntibyari kukugwamahoro,Imana irabirora