Print

Bugesera: Mpayimana Philipe yiyamamarije ahari abantu bagera kuri 50

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 July 2017 Yasuwe: 5439

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, Mpayimana Philippe uhatanira kuyobora u Rwanda yatangiriye ibikorwa bye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.
Mpayimana Philippe yabimburiye abandi kugera ku baturage.

Yageze mu mujyi wa Nyamata ku isaha ya saa yine nyamara gahunda yari yatanze yavugaga ko ahagera saa mbiri za mugitondo.

Mpayimana wari wambaye ikositimu y’umukara n’ishati y’umweru anambaye inkweto y’umakara yagaragaye I Nyamata agenda n’amaguru ari kumwe n’abamushyigikiye.
Umunyamakuru wa Royal Tv aravuga ko aho Mpayimamana yimamarije hari abantu hafi 50 bari biganjemo abanyozi n’abamotari.

Aba baturage yababwiye imigabo n’imigambi ye mu by’ubukungu, imibereho, hanyuma abaturage bamubaza ibibazo kubyo yari amaze kuvuga.

Iminota 40 niyo yamaze kuri iki kibuga ahita akomereza urugendo rwe I Gashora ari naho agomba gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mbere ya Saa sita, akaza gusoreza ku Ruhuha na Busoro nyuma ya saa sita, hose ni mu karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga, ibikorwa byo kwiyamamaza azabikomereza Ntongwe, Ruhango, Nyanza na Rusatira mu Ntara y’Amajyepfo.

Mpayimana yageze mu mujyi wa Nyamata

Comments

lily 15 July 2017

Mana weee nuyu numuruho rwose, nemeye ko gutakaza igihe bibaho cyakora harigihe Umuntu aba afite izindi mbaraga zimukoresha kuri conditions tukibwira ngo nugushaka kuba perezida gusa kandi ari ku mihigo y’amashitani


kidumuelly 14 July 2017

nareke kudutesha umwanya