Print

Wenger yatangaje ibyo amaze iminsi avugana na Sanchez

Yanditwe na: 15 July 2017 Yasuwe: 1932

Umutoza wa Arsenal umufaransa Arsene Wenger yatangaje ko amaze igihe yandikirana na Alexis Sanchez ndetse ko mu byo bavuganye harimo ko uyu musore yifuza kuguma mu ikipe ya Arsenal.


Uyu musore wifuzwa cyane n’ikipe ya Manchester City aho bivugwa ko nawe yifuza kuyerekezamo akomeje kwibazwaho na benshi mu bafana b’ikipe ya Arsenal cyane ko asigaje umwaka umwe ku masezerano ye ndetse atarumvikana na Arsenal ku bijyanye no kuyongera.


Mu kiganiro Wenger yagiranye n’abanyamakuru muri Austaralia aho ikipe ya Arsenal iri gukorera umwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino utaha yavuze ko yizeye ko uyu musore bazaba bari kumwe umwaka utaha.

Yagize ati “Yego azaguma mu ikipe yacu.Nubwo nta byinshi navuga ku mukinnyi gusa tumaze iminsi twandikirana kandi ibyo twaganiriye biratanga icyizere.Mfite icyizere ko azadusinyira”.


Umusore Alexis Sanchez kuva yagera mu ikipe ya Arsenal amaze kuyitsindira ibitego 72 aho nta wundi mukinnyi umurusha kuko Olivier Giroud umukurikiye afite ibitego 59.


Comments

mucyodushime ebinezel 16 July 2017

igitekerezo nugusaba arsene wengar kongerera sanchez amasezerano akanasinyisha mahrez murakoze?