Print

Kigali: Ibitaro bya Leta bishyingura abantu barenze batanu mu mva imwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 July 2017 Yasuwe: 3959

Ibataro bya leta bibarizwa mu mujyi wa Kigali birashinjwa n’abaturage baturiye irimbi gushyingura abantu barenze batanu mu mwa imwe, ngo nta cyubahiro baha abapfira mu ibitaro byabo ntibamenyakane imiryango baturukamo.

Aba baturage bavuga ko hari abakozi b’ibitaro basanzwe bakora akazi ko gushyingura ariko ngo baza mu ijoro cyangwa bakazinduka mu igitondo kugirango abaturiye irimbi batabimenya.

Ngo kenshi basanga imirambo ishyinguye n’amasanduka bashyizwemo ndetse ngo hari n’igihe ibice by’umubiri bigaragara.

Ni ibintu Abanyarwanda basanga bidahesha icyubahiro, Minisiteri y’ubuzima yo yamaganye ibikorwa n’ibyo bitaro.

Imwe mu mpamvu nyamakuru yo gushyingura umuntu ni ukumuha icyubahiro, iki cyubahiro ariko ngo ntigikunze guhabwa n’abashyingurwa n’ibitaro bya leta bitari bike mu mujyi wa Kigali nyuma yo kubura imiryango yabo.

Abaturiye irimbi batifuje ko ibi baranga bijya ahagaragara ari umwimerere baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuga ko nk’abaturiye iri rimbi rikunze gushyingurwamo [batifuje gutangaza] bena aba bantu bavuga ko uretse gushyingurwa badashyizwe mu masandaku hari n’igihe bashyingurwa mu imva imwe barenze bane ndetse banagerekeranye.

Umwe mu baturiye irimbi, yagize ati “Ubusanzwe barabazana bakabashyiramo ariko ntibarenza batatu, baza nka nimugoroba bakabashyiramo ariko ntabwo tujya tubikurikirana cyane….Barabagerekeranya bagahita babashyiramo bakikomereza nta masanduka aba arimo, barabagerekenya bagahita bagenda.”

Undi nawe ati :” Mu byukuri rwose ibyo bintu dukunze kubibona izo modoka zizana abantu bwije iyo bataje mu igitondo karekare usanga baza bwije… Eeh kuburyo nabo mukubikora usanga baba bafite impungenge ko abantu babibona basanga ari ibintu biteye ishozi n’ikimwaro, usanga bashyizemo batanu, batandatu cyangwa bageze kuri barindwi babashyize mu imva imwe ugasanga baracurikiranye bamwe amaguru hejuru.”

Yungamo ati :”Reka da babazana mu bishitingi ariko nabonye haba hari n’amashuka yacikaguritse baba babazingazingiyemo kuko bamwe baba bagaragara amaguru, bigaragara ko amashuka babashyiramo aba asanzwe akoreshwa kwa muganga.”
Ngo uwumva ibivugwa n’abaturage yagirango n’inkuru mbarirano ariko niko bimeze kuko amashusho bagaragaje yerekana neza umuhango wo gushyingira wakozwe n’abantu batatu bari gushyingura abantu bane.

Umwe mu bashyingura ati :”Kandi tukubwira ko tuzajya kubibazwa, kuko twebwe turi abakozi, ahangaha mubona harimo abantu bane, oya ni batatu akandi ni agahinja.”
Umuyobozi w’umusigire w’ikigo cya Ministeri y’Ubuzima gishinzwe itangazamakuru mu buzima akaba n’ugishinzwe mo itumanaho, Haburerama Gaspard avuga ko urwego rwa Leta ahagarariye rutari ruzi ko hari abantu bashyingurwa n’ibitaro muri ubu buryo nawe yemeza ko budakwiye ariko ngo bugiye gukurikiranwa.

Ku murongo wa Telefeno yagize ati “Urumva ko nabwo bijyanye n’umuco nyarwanda wo gushyingura ntabwo twemera gushyingura abantu benshi mu imva imwe icyarimwe biramutse bibaye twabuza abantu kubikora kuko nabwo ari ibintu birenze ubushobozi cyane ntabwo ari ikibazo gikomeye cyane biramutse bibaye tugomba kubabuza kuko bitajyanye n’umuco nyarwanda wo gushyingura.”

Icyifuzo cy’abaturage nuko abaguye mu bitaro ntibabona imiryango yabo bakwiye kujya bashyingurwa mu cyubahiro nk’abandi dore ko habari hari n’ingengo y’imari yo gushyingura bene aba bantu baba babuze imiryango yabo.

Uretse kuba abaganiriye na Tv1 bavuga ko gushyingura abantu nkuhamba inyamaswa bitabubahisha no kuba abababashyingura nta bwirinzi baba bafite ku imibiri yabo nacyo ari ikibazo kuko bashobora kuhanduriria indwara zitandukanye.

Ubusanzwe itegeko no 11/ 2013 ryo kuwa 11 Werurwe 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo yaryo ya Gatanu rivuga ko umurambo ushyingurwa mu imva yihariye kandi buri imwa ikaba igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice ubagari butarengeje centimetero 80 n’ubujyakuzima butarengeje metero ebyiri.

Icyakora ngo ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imibiri y’ababo mu imwa irenze imwe ariko bakagerekeranya amasanduku gusa isanduka yo hejuru igomba kuba ari nibura muri metero ebyiri z’ubujyakuzimu ariko aba bo uretse no kuba badashyingurwa mu masanduku naho bashyinguye nta metero ebyiri z’ubujyakuzimu zirimo.


Comments

KIRENGA Thomas 16 July 2017

Erega iyi si irarwaye wa mugani wa RUGAMBA Cyprien.Bali bakwiye guhana (to punish) abakuru b’ibitaro na Minister of Health.Bakabakuraho.Ikibabaje nuko iyo bagiyeho,barahira ko bazakorera neza abanyarwanda.Nk’umukristu,nagirango mbwire abantu uko bigenda iyo dupfuye.Ntabwo tuba twitabye imana nkuko abantu benshi bavuga uretse Abahamya ba Yehova.BIBLE ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.ROHO mwumva bavuga ko idapfa,yahimbwe n’umugereki utaremeraga imana dusenga witwaga PLATO.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko dufite Roho idapfa.Dore ingero z’uko bigenda iyo dupfuye:ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko "azasubira mu gitaka" (Intangirira 3:19).
Ntabwo yamubwiye ngo "uzanyitaba nupfa".YESU yabwiye abantu ko LAZARO "yapfuye" (Yohana 11:14).Ntabwo yavuze ngo LAZARO yitabye imana.Tekereza iyo LAZARO aza kujya mu ijuru,noneho YESU akamukurayo.
Yali kuba amuhemukiye!!!BIBLE idusaba "KUGENZURA" ibyo abanyamadini batwigisha.Ntimugapfe kwemera (1 Yohana 4:1).


dada 15 July 2017

Eee ndumiwe kbsa.sinarinzi yuko ibitaro nkibyo byatanga iyo service yubugome.


bosco 15 July 2017

ibyo bitaro ni CHUK