Print

Gasabo:Umushinwa yakubise umunyarwanda ingumi bakizwa na Polisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 July 2017 Yasuwe: 7199

Muri Special Economic zone mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, muri rumwe mu inganda zikora amabati ruzwi ku izina rya Dragon umushinwa yakubise ingumi umuyobozi w’uruganda wungirije amakomeretse ku ivi no ku kuboko.

Ni urugomo rwatangiye ku wa kane w’iki cyumweru kugera kuri uyu wa Gatanu aho yatangiye anamwirukanaka inzira zose, bamwe mu bakozi bavuga ko uyu mugabo yirukanse umushinwa akamwirukankaho kugeza barenze amarembo.

Umwe mu bakozi yagize ati :”Umushinwa ejo byabaye ngombwa ko umukozi ampuha gahunda y’akazi bimera nkaho batumvikanye, noneho abashinwa kubera uburakari bwabo nawe urabizi ahita afata umwanzuro wo kumukubita umukozi arirukanka barenga amarembo…Mu igitondo niho byabaye akarusho yari aje kumusaba imbabazi ahubwo amera nkubisubije hasi umushinwa ahita amwirenza amukubita ingumi biba birebere barabakiza, ubuyobozi buhita butabara.

Inkuru ya TV1 ivuga ko Polisi yahise ijyana uyu muryarwanda n’umushinwa kuri Sitasiyo ya Polisi I Ndera kugirango bakurikirane ikibazo cyabo.

Uwiringiyima Sureyimani wakubiswe n’umushinwa yavuze ko bapfuye kutumvikana. Ngo hari umukiriya washakaga ibira ry’ibati [yashakaga ibara ry’ibati ritandukanye] maze abashinwa bategeka uyu mukozi kuvuga ko ridahari ngo we yanze kubyemera kubera ko ryari rihari ashaka kuvugisha ukuri.

Yagize ati :”Mu igitondo saa mbili naje mu kazi ahita ambwira ngo tujye mu uruganda ndavuga ni ese ko nta icyaha mfite ndikubaza uburyo komande bayihakanye kandi nziko iryo rangi rihari urankubita ndazira iki?

Yungamo ati :”Ubwo nabonye boss yarakaye ari guhekenya amenyo boss mukuru ahita amubwira mu igishinwa; ntabwo numvise icyo bivuga gusa nabonye amubwira ngo ‘mukubite’ yahise ansingira ankubita hasi araniga, ankubita ingumi mu gatuza antera ibisebe uko mubireba nuko yangize no kumavi hose, abasekirite bari hanze bahise badukiza.”

Uyu wakubiswe yahise ahabwa urupapuro na Polisi rumujyana kwa muganga ku ibitaro bya Kanombe.Abashinwa bo bagumishijwe kuri Polisi kugirango iperereza rikomeze


Comments

RUKUNDO 17 July 2017

umunyamahanga aturusha amaciro muzabyitegereze aho mugenda hose


copy 17 July 2017

oya ibi ntibikabeho. Bamenye ko hari amategeko, ntibagashire imbere guhohotera abandi, kandi rwose batabishoboye bazarungikwe iwabo.


Alfa 17 July 2017

Jye ndabona ari agasuzuguro kanuka. Ndisabira MINAFET irangajwe imbere na Mushikiwabo guhambiriza abo baswa bigize ibyituzi. Sibo bazi gukora bonyine twazana n’abandi abo kutunyunyuza ntibabura. Leta niyite ku benegihugu kuko nibo b’ibanze. Mpatsibihugu icyo yaba azanye cyose yamaganwe. Nshaka kumva suite y’iyi nkuru please!


BBB-A 16 July 2017

AHAMBIRIZWE KUBERIKISE? IKOFE 1 RIGIZWE NI INTOKI 5 ITEGEKO RIVUGAKO URUTOKI 1 RUHANISHWA MILIYONI ESHANU KUBANTU BAZI KURWANA NKA BASHINWA NUKUVUGA INTOKI ICUMI ZOSE ZAKOZE ICYAHA UBWO:10*10. 000 000 FWS=50 000 000FWS NONEHO BAMARA KWISHURA BAKAREKURWA BAKAJYA MUKAZI!


manzi 16 July 2017

Ariko jye ndumva aba bashinwa barengana niba bakubita abene gihugu bikarangirira aho babuzwa niki gukubita nabandi ?ahuwbo nimube mwitonze kuva barabonye ko bafite agaciro mugihugu kurusha banyiracyo mube mwitonze gato muze murebe ibizakurikiraho naho ubundi bo nabere rwose nikimenyi menyi ejo abo bakubise uwo munyagihugu bazaba batshye kugirango babone uko bakubita nabandi ariko nikimwaro gikabije kubishinzwe kurinda nokurengera abanyagihugu


gatoya sugira 16 July 2017

uvuze ukuri kabisa uko umwana umufashe niko akwanduza twebwe urwanda ruha agaciro umunyamahanga mugihe ahandi baha agaciro umwenegihugu burigihe abashinwa bakubita abanyarwanda leta igacece habe nokumuhana ubuse bamwe bakubise abirurindo barihe umwe wigacuriro wishe umunyarwanda bose ntibidegembya sinzi iherezo ariko nange bankandiyeho nabasigira cashe uretse ko nibaza impamvu bakubita.umuntu ahagaze nacyo kikancanga kuko leta ntiteze kuzaturwandirira imbere yabanyamahanga


Muhire 15 July 2017

Birakwiye ko abo bashinwa bahanwa by’intangarugero kdi bimenyeshwe abanyarwanda bose. Gukubita umunyagihugu ni agasuzuguro ku gihugu cyose no guca amazi inzego z’ubutabera bw’igihugu cyacu. Birakwiye ko tubakosora. Ikizwi cyo ni uko abashinwa basuzugura abirabura, dukeneye kubakosora tubahana byimbitse.


tuzobona 15 July 2017

Jewe nguma numva hirya no hino muri afrika baririmba ngo bashaka kwibohoza joug yabazungu,ariko nkaca mbona bariko baha ikaze abashinwa n’abarusiya,mbega ivyo bihugu bizotumarira iki kiretse kuduhenda ngo baturireko utwacu kandi tuzi neza ko abashinwa ataco bikura abarusiya nabo atacobafise, nuworibwa n’imbwa yoribwa n’inzungu kabisa.


Patty 15 July 2017

Uyu ahambirizwe atahe iwabo bazane ufite discipline


ruz 15 July 2017

Abashinwa bamaze kwifatira isi kuburyo basigaye biyumvamo kuba hejuru yabandi Bantu Bose batuye isi.muri Ethiopian bakubita abenegihugu munganda zabo nkaho igihugu aricyabo. Ababo barenze abakoroni kure kuba babi.


ruz 15 July 2017

Abashinwa bamaze kwifatira isi kuburyo basigaye biyumvamo kuba hejuru yabandi Bantu Bose batuye isi.muri Ethiopian bakubita abenegihugu munganda zabo nkaho igihugu aricyabo. Ababo barenze abakoroni kure kuba babi.


Semu 15 July 2017

iyo i Burayi banditse ngo umwirabura yakoze ikosa twese dutera hejuru ngo ni racism ariko iwacu bakwandika ngo umushinwa yakunise umuntu tukumva ari ibisanzwe. ese nta munyarwanda ukubita abo akoresha? Numva inkuru yagomba kuba ko umukoresha yakubise umukozi akamukomeretsa naho ibindi aba ari ugukurura inzangano z’ubusa. niba tubirwanya igihe aritwe bikorewe natwe ntitukabikorere abandi


Lydie 15 July 2017

Mbega!ndumiwe.aha!nitihangane.


kanyarwanda 15 July 2017

ariko se ibi n’ibiki?buriya uwakubitir’umushinwa iwabo byagenda gute? aho ntibatekereza ko twasubiye mu bukoroni?njya mbona ikigali Muri za alimentation bateruz’ibintu byabo binaremereye abantu bitwaye neza neza nk’abakoroni, nibatitonda tuzababera nkaSouth Afrika twibohoze syiiii gari we


Mudaheranwa 15 July 2017

Ariko ye! Ari iwabo ugakora nk’ibi uri umunyarwanda bwacya uri agatumbi ariko we hano aradiha abantu nk’udiha abana be! Mana wakongeye ukavukisha ba Rukara bangaga agasuzuguro koko!!! Ariko bimwe nitwe tubyitera uko ufashe umwana niko akunera nka buriya abajya bajya ku bitaro byitiriwe umwami Faisal nta soni bidutera ni gute ibitaro by’abanyarwanda biri mu Rwanda byitirirwa umwami tutazi nk’aho natwe tutagize abami??? Faisal arusha ubutwari Mutara III Rudahigwa rwa Musinga rwa Rwabugiri koko???!!! Mureke comment yange ihite!!!


Igiraneza Christophe 15 July 2017

Ubwirasi n’agasuzuguro k’abashinwa bimaze gutera iseseme kabisa. Izi ngegera ziza kudusuzugurira iwacu kubera iki? Ariko se abashinwa barusha abanyarwanda ingufu ku buryo babakubita nk’ukubita akana ? Uwampa ngo hazagire ugerageza kunkubita!!! Nijye yaherukiraho kuko namwibagiza gukubita icyo aricyo. Ibyontazi gusa.


Rukundo 15 July 2017

Abobashenzi babashinwa mwabafunze. Ntamunyamahanga wemerewe kurenga kumategeko yigihugu kubana umugati kandi buriya wenda muzi ko arimfashanyo bababazanye no no no abo nabasahuzi inyungu itaha iwabo. Mubahane police ibahane basubire iwabo bajye kuba abashomeri bazazane abandi. Twiheshe agaciro.jye birambabaje.