Print

Nyaruguru : Minisitiri w’ intebe Murekezi ukomoka muri PSD ari mubarimo kwamamaza umukandida Kagame [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 July 2017 Yasuwe: 2364

Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi umurwanashyaka wa PSD ni umwe mu bantu bagera ku bihumbi 100 bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame mu karere ka Nyaruguru.

Kuri uyu wa Gatandatu ni umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kw’ abakandida Perezida. HE Paul Kagame ariyamamariza mu turere tw’ amajyepfo Gisagara na Nyaruguru.

Umukandida Kagame yamaze kugera mu karere ka Nyaruguru ahateraniye abantu benshi bagera ku bihumbi 100.

Mu bateraniye ku kibuga cyo mu murenge wa Nyagisozi aho H. E Kagame yiyamamariza harimo abarwanashyaka ba PSD barimo Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi n’ umunyamabanga mukuru w’ iri shyaka Gabitsinze Jean Chrisostome








Comments

egide 15 July 2017

Andika Igitekerezo Hano

Muzehe yambaye inkweto nziza
Tuzamutora. Oyeeeeeeee