Print

Dr Habineza yemereye ab’ I Nyamasheke ko azabaha ubwato bubahuza na Rubavu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 July 2017 Yasuwe: 3271

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza uzahagarira ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yasezeranyije abatuye mu karere ka Nyamasheko ko nibamutora azabaha ubwato bubahuza n’ akarere ka Rubavu banyuze mu kiyaga cya Kivu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga wari umunsi wa Kabiri wo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda itaha y’ imyaka irindwi iri imbere.

Dr Frank Habineza yiyamamarije mu murenge wa Kanjongo w’ akarere ka Nyamasheke hafi y’ ikiyaga cya Kivu.

Ku kibuga Dr Habineza yiyamamarijeho hari abaturage barenga 400 bari baje kumva imigabo n’ imigambi y’ uyu mukandida watanzwe n’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.
Uretse aba barenga 400 bari kuri iki kibuga hari n’ abandi baturage bakurikiranye iki gikorwa bahagaze ku muhanda abandi bagikurikirana bibereye mu ngo zabo kuburyo nibura abakurikiranye iki gikorwa barenga 1000, hatabariwemo abagikurikiranye mu bitangazamakuru.

Dr Habineza yabwiye aba baturage ko nibamutora azabaha umutekano wo mu gifu cyane ko avuga ko umutekano usanzwe abaturage bawufite.

Dr Habineza yasezeranyije aba baturage ko nibamutora azabakemurira ikibazo cy’ ubwigunge baterwa no kuba imihahirane yabo n’ akarere ka Rubavu igoye abizeza kuzabaha ubwato bubahuza n’ akarere ka Rubavu.

Uretse ubu bwato Dr Habineza yabwiye aba baturage ko nibamutora azakuraho umusoro w’ amazu ndetse akabemerera guhinga igihingwa bashaka bigendanye n’ uko babyifuza.

Mu gihe Habineza yiyamamarizaga mu karere ka Nyamasheke, H.E Paul Kagame yiyamamarizaga mu magepfo mu karere ka Nyaruguru na Gisagara.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yagombaga kwiyamamariza mu bice bitandukanye by’ intara y’ amagepfo kugera saa kumi z’ umugoroba yari ataragera kuri site n’ imwe.


Comments

claude 15 July 2017

Andika Igitekerezo Hanoariko habineza we nawe urasekeje urabona paul kagame wacu nawe yabura ubwato nonese ubwatazwe ngombo subuzi twebwe Efpr utwo ninyogezo


Kabazo 15 July 2017

Azajya kwiyamamaza Toro ryari?.muri bene wabo