Print

Uruhinja rwatoraguwe mu ishyamba intozi zarwuzuyeho rwashenguye imitima ya benshi (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 4774

Umugabo wo mu gihugu cy’u Burusiya yatoraguye uruhinja mu ishyamba intozi zirimo kururya rurira cyane rwabuze gitabara.

Ibi byabereye mu ishyamba riri ahitwa Chelyabinsk mu Burusiya.Uyu mugabo yavuze ko ntamuntu numwe yabonaga hafi aho ahitamo guhamagara imbangukiragutabara umwana bamujyana kwa muganga.

Ku bw’ amahirwe umwana ubu ni muzima nyuma yo kwitabwabo n’abaganga babizobereyemo.Uru ruhinja rwajugunywe mu gihe abatari bake hirya no hino ku Isi babuze urubyaro.Uru ruhinja byagaragaraga ko ngo hari haciyeho iminsi 3 ruvutse kandi rwari rugifite urureri.


Poilisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane uyu mubyeyi wihekuye.

Niba bamwe bashaka urubyaro bakarubura abandi bakarubona bagata impinja igisubizo cy’ubuzima ni ikihe?Ese uyu mwana nakura akamenya amateka ye azabifata ate?


Comments

Manirakiza evariste 16 July 2017

uwo muntu wihekuye ntamahoro azagira


manu 16 July 2017

Agahinda kazamwica. Gusa abantu b’iyi minsi barutwa n’ibikoko


amani 16 July 2017

Amarira arimo kuzenga mu maso. Ndababaye cyane. Agahinda karanyishe.
Ariko iyi si yacu igeze ku ndunduro!


Havugimana Emmanuel Mutari 16 July 2017

Mana We Mbega Ngo Ndababara! Gusa Njye Ndisabira Imana Ngo Ifashe Uriya Muzintenge Inahe Umugisha Uriya Mugabo Wamutoraguye.