Print

Myugariro ukomeye wa APR FC Rugwiro Herve yasezeranye imbere y’Imana n’abantu kubana akaramata na Carine Mugabekazi(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 3993

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, Myugariro w’ikipe ya APR FC, Rugwiro Herve yakoze ubukwe n’umukunzi we Mugabekazi Carine bamaze imyaka myinshi bakundana.

Herve usanzwe ukinira ikipe y’igihugu Amavubi akanakinira ikipe ya APR FC ni umwe muri ba myugariro nyarwanda bafite ibigango bikanga abataka b’amakipe menshi akunze guhura na APR FC.

Kuya 4 Werurwe 2017, uyu musore yasabye anakwa umukunzi we Carine amusaba kuzamubera umugore imbere y’ababyeyi n’inshuti mu mihango yabereye i Nyamirambo.

Muri iki cyumweru turimo gusoza, kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, Herve Rugwiro yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Carine maze bahamya ko bagiye kwibanira akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri EAR Cathedrale Saint Paul i Huye mu ntara y’amajyepfo ari naho uyu musore akomoka.





Abatumiwe bakaba barakiririwe mu nzu ndangamurage y’u Rwanda i Huye.

AMAFOTO:Inyarwanda


Comments

Shakira 16 July 2017

Herve ndagushyigukiye kd ndagusaba kubana numukunzi wae akaramata ndaba prefera