Print

Perezida Erdogan yavuze ko ashobora kuzica abagerageje kumurikira ku butegetsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 July 2017 Yasuwe: 1222

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yashimye abantu, barimo abadepite, avuga ko barwanye kuri demokarasi na Leta ye.

Yavuze kandi ko ashyigikiye igihano cy’urupfu ku bagize uruhare mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.

Kuwa Gatandatu mu mijyi ya Istanbul na Ankara muri Turikiya abantu benshi bahuriye hamwe ngo bibuke umwaka ushize bamwe mu basirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bikabapfubana.

Abo basirikare icyo gihe barashe ku nyubako za leta kandi banarasa ku baturage b’abasivili muri icyo gikorwa cyabapfubanye.

Abantu barenga magana abiri na mirongo itandatu bahasize ubuzima.

Abantu 2196 bakomeretse barwanya bamwe mu basirikare barimo bagerageza guhirika ubutegetsi ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize.

Guhera icyo gihe leta ya Turikiya yatangiye guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gikorwa.

Imaze kwirukana abakozi ba leta barenga ibihumbi 150 naho abantu bagera ku bihumbi 50 batabwa muri yombi.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo kubera impamvu nyinshi zirimo kutabasha gushyigikirwa n’inzego zo hejuru mu gisirikare ndetse no kudashyigikirwa n’abaturage.




Comments

KAGABO Israel 17 July 2017

ERDOGAN agiye kumara abantu.Yafunze ibihumbi byinshi by’abaturage be,none arashaka no kubica.Politike ijyana no kwica,inzangano,etc...Niyo mpamvu YESU yasize abujije abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Nawe bashatse kumugira umwami aranga.Imana izamugira umuyobozi w’isi yose izahinduka paradizo (Revelations 11:15).Iyo si nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,izaturwamo gusa n’abantu bumvira imana kandi bakayikorera.Wenda wakwibaza uti "nakorera imana gute?".Icyo kibazo YESU yagishubije muli Yohana 14:12.Gukorera imana,ni gukora UMURIMO Yesu nawe yakoraga wo KUBWIRIZA abantu ubwami bw’imana.Ubanza kwiga neza Bible ikaguhindura,ukajya mu materaniro,warangiza nawe ukajya mu nzira ukabwiriza abantu nkuko YESU n’abigishwa be babigenzaga.Ntabwo ari kujya kurya Ukarisitiya kwa Padiri cyangwa guha Pastor icyacumi.Ntabwo ariwo mulimo Abigishwa ba YESU bakoraga.