Print

Umusore ubabaje ubayeho mu bukene bukabije yarwaye indwara ituma abantu bamwikangamo baringa(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 4087

Umusore wo mu Bushinwa, mu bukene bukabije abayeho nta nshuti agira ndetse rubanda bamwitiranya n’ibisimba kubera ubumuga afite ku mutwe bwanamuhinduye isura.

Uyu ni Umushinwa Chi Zhoujing ukomoka mu majyepfo y’u Bushinwa, ku myaka 24 abayeho mu buzima atishimiye nyuma yo kuvuka nk’abandi nyamara wa mubiri ubyara udahatse nyuma y’igihe gito ukamuhindura isura ku buryo nawe utagira ubushake bwo kumusuhuza kubera kumwikangamo baringa.

Nyamara uyu mugabo arababaje dore ko n’umuryango we wagakwiye kumuvuza nawo ntako wibereyeho.

Ibi bituma uyu mugabo akomeza kubaho mu buzima atishimiye kandi bumubangamiye kuko usibye kuba nta n’inshuti agira nta n’ubwo abona kuko kiriya kibyimba cyamwangije isura ye yose kikarenga no kumaso.


Comments

peter 17 July 2017

Bazatubwire icyo bisaba kumuvuza wasanga twe ubuyobozi bwacu bumufashije niba abashinwa batagira umutima w’impuhwe.abanyarwanda dushobora kugira icyo twigomwa twe twatojwe ubumuntu.


peter 17 July 2017

Bazatubwire icyo bisaba kumuvuza wasanga twe ubuyobozi bwacu bumufashije niba abashinwa batagira umutima w’impuhwe.abanyarwanda dushobora kugira icyo twigomwa twe twatojwe ubumuntu.


by Theoneste Lovely 17 July 2017

Uwo musore akwiye
gusengerwa.Birababaje
Imana ibane nawe


Umutoni shakila 16 July 2017

Yoooo,nukuri birababaje kubaho muriburiya buzima! Akwiye gukorerwa ubuvugizi nawe agahabwa ubuvuzi bwo muri reta, cyangwa bo ntabuyobozi bwiza bafite nkubw’abanyarwanda dufite ?


Manirakiza evariste 16 July 2017

Andika Igitekerezo Hano. akwiye gusengerwa pe


Muusa 16 July 2017

Manawe? Ndababaye gsa Allahu niwe uzasoza ibye ntakundi