Print

Intambara y’amagambo n’amakimbirane hagati y’abahanzi ubwabo ndetse n’abanyamakuru yafashe indi ntera mu Burundi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 1955

Mu gihugu cy’u Burundi abahanzi batandukanye barimo Big Fizzo Lolilo n’abandi bakomeje umurego mu ntambara y’amagambo aho aba bombi babinujije mu ndirimbo bakomeje kugaragaza kutumvikana ku byo bakora ndetse bakibasira n’abanyamakuru.

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byandikirwa mu Burundi bibivuga ngo aya makimbirane yatangijwe na Big Fizzo mu ndirimbo yise “Konzi”ngo muri iyi ndirimbo uyu mugabo yibasira bikomeye abahanzi bagenzi be ndetse n’abanyamakuru.

Umuhanzi Akes Don wakozwe ku mutima n’amagambo ya Fizzo yamuvuzeho mu ndirimbo “Konzi”nawe ntiyatize maze aba asohoye indirimbo yise “Agakino” aho nawe azana imirongo igamije gusubiza Fizzo.

Aho kandi niho umuhanzi Lolilo nawe yunze mu ry’abo batatu maze nawe asohora indirimbo yise “Okofi” agamije kwiha umunyamakuru Ismael Niyonkuri.

Biraherera he reka tubitege amaso.

Uyu Big Fizzo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no mu Burundi by’umwihariko yamenyakanye mu Rwanda kubera indirimbo indoro” yakoranye na Chary na Nina.

Reba hasi maze wumve izi ndirimbo 3 zikomeje guteza ibibazo ku bakunzi ba muzika y’Indundi:


Comments

jc 16 July 2017

Usubire wige kwandika interuro. Wandika interuro ndende nta tubago turimo. Style yawe interuro yawe ihwanye ni igikara cyose!